Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Kamonyi: Ku munsi w’Intwari abaturage batashye ibiro by’Umudugudu biyubakiye

Yanditswe na: Elisée MUHIZI
2023/02/01 5:36 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp
Mu birori byo kwizihiza Umunsi ngarukamwaka w’Intwari, abatuye mu Mudugudu wa Rugogwe mu Kagari ka Kabagesera mu Murenge wa Runda batashye ibiro by’Umudugudu bishya buyijurije.
Ibi Biro bishya by’Umudugudu byuzuye bitwaye miliyoni zirenga 5

Umukuru w’Umudugudu wa Rugogwe Mukashyaka Agnès avuga ko kwizihiza uyu munsi w’Intwari bigomba kujyana no kwishakamo ibisubizo.

Mukashyaka avuga ko bakoresheje amasibo 20 agize uwo Mudugudu bakusanya asaga miliyoni 5 y’u Rwanda yo kubaka ibiro by’Umudugudu.

Ati “Kubaka ibiro by’Umudugudu bigamije guha serivisi nziza abaturage bacu, kubera ko badushakaga bakatubura rimwe na rimwe.”

Tuyishimire Ezéchiel umwe mu bagize Komite y’Umudugudu yavuze ko buri wa kabiri bazajya bakira ibibazo by’abaturage bagafata n’undi umunsi umwe mu cyumweru mu kubikemura.

Ati “Twasanze gukemurira ibibazo by’abaturage mu rugo ari amakosa niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo kubaka Umudugudu.”

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel, avuga ko kugira ngo uyu  munsi wizihizwe nuko habayeho intwari zitangiye igihugu bamwe bakemera no guhara ubuzima bwabo.

Niyongira akavuga kusa ikivi basize ari uko buri wese mu mwanya arimo yakora ibikorwa byiza agatera ikirenge mu cy’Intwari z’uRwanda.

Ati “Nkigera aha natunguwe no kubona ibyo natenguriye uyu munsi, mwabigaragaje mu mivugo, uyu muco mwimakaje uri mu nzira y’ubutwari.”

Niyongira avuga ko nta kintu gishobora kugerwaho hatabayeho gushyira hamwe.

Ati “Icyerekezo cyacu ni uko umuturage aba ku isonga, kubaka ibiro by’Umudugudu bishya muzabaheramo serivisi bifuza nasanze aribyo mwakoze ndabashimira.”

Uyu Muyobozi yavuze ko hari ibiro 27 bishya by’Imidugudu abaturage batangiye guhererwamo serivisi inoze.

Gitifu w’Umurenge wa Runda Ndayisaba Egide yabwiye UMUSEKE ko hari serivisi zabangamiraga Komite y’Umudugudu, n’abajyanama b’ubuzima iyo zabaga zitangirwa mu ngo z’abaturage.

Ati “Dusanganywe igikoni cy’Umudugudu, hari kandi n’ibitabo by’abatwarasibo ndetse n’abajyanama b’Ubuzima bizajya bibikwa muri ibi biro.”

Ndayisaba avuga ko bafite ibiro 8 biri kuzura abaturage barimo kwiyubakira muri uyu Murenge.

Abatuye Umudugudu wa Muhambara bamaze gukusanya miliyoni zirenga 3 zo kubaka ikiraro bakoresha iyo binjiye muri uwo Mudugudu bavuye ku muhanda mugari wa Kaburimbo.

Bamwe mu Bayobozi bifatanyije n’abaturage gutaha Ibiro by’Umudugudu
Abagize Komite y’Umudugudu wa Rugogwe
Abatuye Umudugudu wa Rugogwe bavuga ko bakusanyije asaga miliyoni 5 yo kubaka Umudugudu
Muri ibi birori abana bahawe amata
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kamonyi
Kwamamaza
Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Uhuru Kenyatta mu ikorosi ryo gucecekesha imbunda muri Congo

Inkuru ikurikira

Twinjirane mu nkengero za Kitshanga aho isasu rivuza ubuhuha hagati ya M23 n’ingabo za Congo

Izo bjyanyeInkuru

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

2023/03/27 1:57 PM
Inkuru ikurikira
Twinjirane mu nkengero za Kitshanga aho isasu rivuza ubuhuha hagati ya M23 n’ingabo za Congo

Twinjirane mu nkengero za Kitshanga aho isasu rivuza ubuhuha hagati ya M23 n'ingabo za Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010