Kiyovu Sports igiye gutozwa n’Umufaransa

Nyuma yo gutandukana na Alain-André Landeut wasubijwe mu nshingano zikubiye mu masezerano afitanye n’ikipe, umutoza ukomoka mu Bufaransa ni we ugiye kuza gufatanya na Mateso Jean de Dieu.

Kiyovu Sports izatozwa n’umutoza ukomoka mu Bufaransa

Mu Ukuboza 2022, ni bwo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwasubije Alain-André Landeut mu nshingano ze zo kuba ‘Manager Sportif’, kuko ari byo bikubiye mu masezerano yagiranye n’ikipe.

Icyo gihe Mvukiyehe Juvénal, yemeje ko ubwo Landeut yasinyaga amasezerano y’imyaka itatu.

Yagize ati “Ubwo yazaga yasinyiye amasezerano yo kuba ‘Manager’ icyo twamumenyesheje ni uko tugiye kuzana umutoza mukuru.”

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, Mateso Jean de Dieu ni we wahise afata inshingano zo kugumana ikipe mu buryo bw’agateganyo ariko kuko afite Licence C CAF ntabwo yemerewe kuyitoza nk’umutoza mukuru mu buryo buhoraho.

Aganira na UMUSEKE, Mateso Jean de Dieu, yemeje ko hagiye kuza undi mutoza uzaturuka mu Bufaransa akazaba ari umutoza mukuru.

Yagize ati “Ubu ng’ubu umuzungu ni we ugiye kuza, ni we ugiye kudufasha. Azaza vuba, azaba aturutse mu Bufaransa ariko ubuyobozi ni bwo bubizi nanjye mbyumva gutyo.”

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 41 mu mikino 21 imaze gukina, nyuma ya APR FC ya mbere n’amanota 43 na Rayon Sports ya kabiri n’amanota 42.

Mateso Jean de Dieu yemeje ko Kiyovu Sports izatozwa n’Umufaransa
Mateso yabanje kungiriza Landeut

UMUSEKE.RW

- Advertisement -