KNC akomeje kuba umwana murizi udakurwa urutozi

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], akomeje kugaragaza ko ikipe abereye umuyobozi iyo yatakaje buri gihe haba hari abagomba kubyegekwaho.

KNC ntajya yemera ko ikipe ye ishobora gutakaza

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikipe ya Gasogi United yagabanye amanota na Rutsiro FC, nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Gusa nyuma y’uyu mukino, umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yongeye kumvikana atunga urutoki umusifuzi mpuzamahanga wawuyoboye, Rulisa Patience, aho avuga ko yakabaye hari penaliti yatanze ku ikosa we [KNC] avuga ko ryakorewe Malipangu Thèodore.

KNC yakoresheje amagambo akakaye, aho avuga uyu musifuzi atabaniye ikipe abereye umuyozi ndetse ko kuba yaragizwe mpuzamahanga yabitesheje agaciro.

Ati “Nka Rulisa naca ku iposita, abantu bakwiye kumuseka. Badge yambaye yarayiharaniye, ibyo yakoze ayisize amatotoro.”

Uyu muyobozi ni ubwa kenshi yumvikanye yikoma abasifuzi nyuma y’uko ikipe ye itabashije kubona intsinzi ariko nyamara iyo yatsinze ntuzumva abavugaho mu buryo bubanenga.

Mu mwaka ushize, KNC yahanwe na Ferwafa kubera kwibasira umusifuzi Ahishakiye Balthazar, nyuma y’umukino Gasogi United yatsinzwemo na Police FC ibitego 3-2, nabwo yavuze ko umusifuzi yabasifuriye nabi.

Aha ni ho bamwe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, bahera bavuga ko uyu muyobozi ameze nk’umwana murizi udakurwa urutozi kuko atajya apfa kwemera ko ikipe ayobora itatsindwa.

Gasogi United yagumanye umwanya wa Kabiri n’amanota 36, inyuma ya APR FC ifite 37 ku mwanya wa Mbere.

- Advertisement -
KNC yahinduye Gasogi United ikipe ikaze kandi isanzwe

UMUSEKE.RW