KNC yaninuye Ferwafa ku mipangire y’Igikombe cy’Amahoro

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yatunze urutoki Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ku mipangire y’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro kizatangira mu cyumweru gitaha.

Gasogi United ntabwo izakina Igikombe cy’Amahoro cya 2023

Ku wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023 mu masaha y’umugoroba, ni bwo ikipe ya Gasogi United yasohoye itangazo ryavugaga ko itagikinnye irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro nyamara yari yiyandikishije.

Ababonye iri tangazo, bahise bikanga bibaza impamvu yatuma iyi kipe yakwivana muri iri rushanwa kandi nyamara umwaka ushize yari yageze muri ¼ cy’irangiza.

Ntabwo byatinze ko impamvu yatumye Gasogi United imenyekana, kuko umuyobozi wa yo, Kakooza Nkuriza Charless uzwi nka KNC, yavuze ko bivanye muri iri rushanwa kubera akavuyo no kutagira gahunda bya Ferwafa.

Uyu muyobozi aganira na RadioFlash, yavuze ko batari biteguye kuguma mu bintu bidafutamye.

KNC yavuze ko atumva ukuntu nk’ikipe yageze muri ¼ mu irushanwa riheruka, itangirira mu mikino y’injora ry’ibanze nyamara hari amakipe atanu atarashyizwe muri icyo cyiciro.

Ubundi byari biteganyijwe ko amakipe 11 yo mu cyiciro cya mbere, atagombaga gukina imikino y’ijonjora ry’ibanze bitewe n’aho yageze mu irushanwa riheruka ariko bageze muri tombola haba ibinyuranye n’ibyo.

Amakipe yo mu cyiciro cya mbere atazakina ijonjora ribanza, ni APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura VS na Police FC.

Aya makipe atanu azahura n’andi 11 azaba yakomeje mu ijonjora ribanza, maze yuzure 16 ahite akina muri 1/8 cy’irangiza.

- Advertisement -

Gasogi United yaje yiyongera kuri AS Kigali yivanye muri iri rushanwa, mu gihe no mu bagore, ikipe ya APR Women Football itigeze yiyandikisha.

Biteganyijwe ko tariki 14-15 Gashyantare 2023, ari bwo Igikombe cy’Amahoro cya 2023 kizatangira.

KNC yaninuye Ferwafa avuga ko Gasogi United itajya mu bidafite umurongo

UMUSEKE.RW