Manzi Thierry yahisemo gukomereza akazi muri AS Kigali

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Myugariro wo hagati w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Manzi Thierry, yasinyiye ikipe ya AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri.

Manzi Thierry yahisemo AS Kigali

Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023, itangajwe n’Ubuyobozi bw’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Babicishije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, abayobozi ba AS Kigali bavuze ko Manzi Thierry ari umukinnyi w’iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere.

Uyu myugariro agarutse gukina mu Rwanda nyuma yo guca muri AS FAR Rabat yo mu gihugu cya Maroc.

Bati “Duhaye ikaze umukinnyi wacu mushya, Manzi Thierry wasinye amasezerano y’imyaka ibiri ari kumwe na AS Kigali.”

Mbere yo kujya muri Maroc, Manzi yabanje gukinira ikipe ya FC Dila Gori yo muri Géorgia ariko ntabwo yayitinzemo.

Uyu myugariro yamenyekaniye muri Rayon Sports yari yagiyemo avuye muri Marine FC y’i Rubavu, anaca muri APR FC yakiniye imyaka ibiri akanayibera kapiteni. Ni umukinnyi usanzwe ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

Manzi agiye gukinira AS Kigali mu myaka ibiri iri imbere

UMUSEKE.RW