Mbabazi Madine yasohoye indirimbo irimo amagambo y’ubuhanuzi (VIDEO)

Umuhanzikazi w’impano itangaje, Mbabazi Madine, weretswe urukundo rwinshi mu ndirimbo “Urakunzwe” imaze amezi atatu iri hanze, yashyize hanze indi yitwa “Amina” irimo ubuhanuzi.

Mbabazi Madine ni umwe mu bahanzi bazamuka cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana

Muri iyi ndirimbo “Amina”, Madine hari aho agira ati “Kumenya Yesu byampesheje uburinzi bwe bukomeye. Naho umwanzi yandasaho imyambi, arekura ijambo rye rikankiza, ibyo bindema umutima, bintera imbaraga zo kuramya. Ndi munsi y’ijambo ry’ubuzima, ndarinzwe nta mwanzi wanshobora, unkozeho aba amukozeho.” 

“Amina” ibaye indirimbo ya kabiri ashyize hanze kuva atangiye gukorana na Moriah Entertainment Group, ariko ikaba iya gatanu mu zo amaze gukora mu rugendo rwe rw’umuziki.

“Amina” yakozwe mu buryo bw’amajwi na Boris, naho amashusho (Video) akorwa na VYPER.

Aganira na InyaRwanda, Mbabazi Madine yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya “Amina” yasohokanye n’amashusho aryoheye jisho, kandi iyi ndirimbo ikaba iy’ubuhanuzi.

Ati “Amagambo arimo ni ayo gusubizamo imbaraga, kandi akomeza abamenye Yesu ko ari we ngabo idukingira.”

Madine ari we bucura mu bahanzi Moriah Entertainment Group ikurikira cyangwa ireberera inyungu.

Abandi babarizwa muri iyi kompanyi ni nka Richard Nick Ngendahayo, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi na Aline Gahongayire.

- Advertisement -

Mbabazi Madine yatangiye umuziki mu 2021. Asengera muri Zion Temple i Kibagabaga.

Mu buzima busanzwe yize Civil Engeneering. Aherutse kubwira InyaRwanda ko abahanzi afatiraho urugero ari Tasha Cobbs na Jonathan Nelson bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Ntokozo Mbambo Afurika y’Epfo.

Ni umwe mu bakobwa bari kuzamuka cyane muri iyi minsi mu ndirimbo zihimbaza Imana. Indirimbo ye nshya yitwa Amina ije ikurikiye iyindi yitwa “Urarinzwe” yasohoye mu mezi atatu ashize.

Ubu, ari mu mushinga wo gukora EP y’indirimbo 6, izimaze gufatirwa amajwi ni 5.

Yavuze ko iyi EP ye izasohoka mu kwezi kwa 6 (Kamena). Indirimbo zose ziyigize, ziri gukorwa na Producer Boris umaze kumenyekana cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana,  yanakoze indirimbo z’abahanzi bakomeye nka James na Daniella, Israel Mbonyi n’abandi.

Madine akorana na Moriah Entertainment Group ireba inyungu ze

ISOOKO: InyaRwanda

UMUSEKE.RW