Mugenzi yongeye gufasha Kiyovu, Abagande bakura Rayon i Rubavu

Biciye kuri rutahizamu Mugenzi Bienvenue, ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amanota atatu imbumbe, Rayon Sports yari i Rubavu, ifashwa na ba rutahizamu yakuye Uganda.

Mugenzi Bienvenue yongeye guha Kiyovu Sports amanota atatu

Kuri uyu wa Gatandatu habaye imikino itatu y’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya Mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Imikino yabaye uyu munsi yose, yari ifite igisobanuro bitewe n’aho amakipe yakinnye ari n’intego za yo.

Ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Bugesera FC kuri Stade ya Muhanga, mu mukino watangiye Saa Cyenda z’amanywa.

Ni umukino, umutoza wa Kiyovu Sports, Mateso Jean de Dieu yari yagaruye abakinnyi yakinishije ku mukino uheruka iyi kipe yatsinze Marine FC ibitego 3-1. Hari hahindutsemo umukinnyi umwe gusa kuko Mugiraneza Frodouard yari yabanje ku ntebe, Iradukunda Bertrand abanza muri 11.

Iminota 45 yaringiye amakipe yombi anganya 0-0, nyuma yo kwirwanaho kwa Bugesera FC itari heza ku rutonde rwa shampiyona.

Uku kwihagararaho kw’iyi kipe, byaje gushyirwaho akadomo ku munota wa 48, nyuma y’igitego Mugenzi Bienvenue yatsindishije umutwe.

Ni ikosa ryakorewe Serumogo Ally rihita rihanwa na Riyaad Nordier, umupira awutereka neza ku mutwe wa Mugenzi, ahindukiza umunyezamu wa Bugesera FC.

Nyuma yo gutsindwa igitego, abakinnyi b’umutoza Nshimiyimana Eric, na bo bagerageje gukora uburyo bwo gushaka igitego ariko ntabwo Saddick Sule, Ssentongo Saifi na Vincent Adams bari beza uyu munsi.

- Advertisement -

Umukino warangiye Urucaca rubonye amanota atatu imbumbe, ruguma ku mwanya wa Kabiri by’agateganyo nyuma ya Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC.

Mu Karere ka Rubavu ho, ikipe ya Rayon Sports ibifashijwemo na Moussa Essenu (41′) na Joackim Ojella, yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 binatuma ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.

Undi mukino uyu munsi, ni uwahuje ikipe ya Gorilla FC yatsinze Rwamagana City igitego 1-0.

Ssekisambu ari mu bahaye akazi gakomeye ba myugariro ba Bugesera FC
Umupira yawuteresheje umutwe
Igitego cya Mugenzi ubwo cyageraga mu rushundura
Moussa Essenu yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere
Abagande babiri bahesheje Rayon Sports amanota atatu bakuye i Rubavu

UMUSEKE.RW