Mupenzi Eto’o yahawe inkwenene n’Aba-Rayons

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mukino Rayon Sports yatsinzemo APR FC igitego 1-0, abakunzi b’iyi kipe bavugirije induru Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri iyi kipe y’Ingabo.

Abakunzi ba Rayon Sports bahaye inkwenene Mupenzi ubwo yasohakaga muri Stade

Ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, ni bwo kuri Stade mpuzamahanga ya Huye habereye umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wahuje Rayon Sports na APR FC.

Uyu mukino warangiye ikipe y’i Nyanza itsinze iy’Ingabo igitego 1-0 cyatsinzwe na Ngendahimana Eric ku munota wa 32, ku mupira yari ahawe na Hértier-Nzinga Ruvumbu.

Ntabwo Mupenzi Eto’o yigeze asoza uyu mukino, kuko yasohotse habura iminota mike ngo urangire ariko aho yaciye, yahawe inkwenene n’abakunzi ba Rayon Sports bari bicaye mu cyubahiro.

Aba bamukurikizaga amagambo yiganjemo ayo kugaragaza ko uyu munsi wari uwa bo, ndetse ko APR FC itari bubatsinde uyu munsi.

Undi ntabwo yifuzaga kuhatinda, kuko uretse kuba yahahuriye na Karekezi Olivier yamusuhuje nk’inshuti ye, yahise amusaba kumurekura akisohokera.

Uyu mukino warangiye Rayon Sports iwutsinze ku gitego 1-0, bituma inotsa igitutu APR FC kuko yahise igira amanota 36 mu gihe indi ifite 37 ku mwanya wa mbere.

Umuvandimwe yasohotse umukino utarangiye
Yahise yisohokera ababaye
Yabanje gusuhuza Karekezi Olivier

AMAFOTO:  Igirubuntu Darcy/IGIHE

UMUSEKE.RW

- Advertisement -