Mutsinde bariya bavuye imihanda yose! Ubutumwa bwa Lt. Gén Mubarakh

Umuyobozi wa APR FC akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Général Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe y’Ingabo, kuzatsinda abakinnyi ba Rayon Sports bavuye imihanda itandukanye.

Abakinnyi ba APR FC basabwe kuzatsinda Rayon Sports ifite abakinnyi bavuye imihanda yose

Ubu butumwa yabutanze mu gihe habura amasaha make ngo habe umukino uhuruza imbaga nyamwinshi, uhuza APR FC na Rayon Sports.

Ni umukino biteganyijwe ko uzakinwa ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023 kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, Saa Cyenda z’amanywa (15h).

Mbere y’uko iyi kipe y’Ingabo yakira iy’i Nyanza, Chairman, Lt Général Mubarakh Muganga yasuye abakinnyi mu mwiherero abibutsa ko bakwiye kuzitwara neza bagatsinda uyu mukino.

Ati “Umwanya wacu wa mbere tuwuriho kandi aho twavuye hararangiye, ubu ni ukureba imbere neza. Rero ni ugukomeza dutsinda kuko aho Umunyarwanda ari hose atozwa gukomeza kwerekeza imbere nta gusubira inyuma.”

Yongeyeho ati “Ni mutsinde bariya bakinnyi bavuye imihanda yose nk’uko mu mikino yabanje mwabatsinze. No ku Cyumweru mwongere mubyerekane kandi tubizeyeho iyo ntsinzi. Twe nk’ubuyobozi tubari inyuma ibyo tubagomba byose byarakozwe kandi muhishiwe n’ibindi.”

Mu mukino ubanza wahuje aya makipe, ikipe y’Ingabo yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Bizimana Yannick.

APR FC iri ku mwanya wa Mbere n’amanota 37 mu mikino 18 imaze gukina, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa Kane n’amanota 33 mu mikino 18.

Chairman wa APR FC, Lt. Général Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe kuzatsinda Rayon Sports

UMUSEKE.RW

- Advertisement -