Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Ndimbati yateye umugongo amasezerano y’uruganda rwenga agasembuye

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2023/02/26 9:53 AM
A A
5
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp
Umunyarwenya Uwihoreye Mustapha uzwi nka Ndimbati uherutse kugirwa “Brand Ambassador” w’uruganda rwa Sky Drop Industries yateje intugunda no kwibazwaho nyuma yo gutera umugongo amasezerano aherutse gusinya.
Ubwo Ndimbati yasinyaga amasezerano muri Sky Drop Industries

Ku wa 27 Ukuboza 2022 nibwo Ndimbati yagiriwe icyizere n’uruganda rwa Sky Drop Industries ruherereye mu Karere ka Bugesera maze asinya amasezerano y’amezi atandatu yo kwamamaza ibinyobwa byarwo.

Yari amasezerano yo kwamamaza inzoga zengwa n’uru ruganda zirimo iyitwa Nobilis Gutta Gin na Saint Nero Honey Liqueur.

Icyo gihe Ndimbati yabwiye UMUSEKE ko ari ishema kuri we kuba Abanyarwanda baramutoranyije muri benshi akagirwa Brand Ambassador wa Sky Drop Industries mu gihe yari avuye muri gereza.

Yagize ati ” Bavuze ko bazengurutse ahantu hose, Abanyarwanda bonyine nibo bavuze ngo uruganda nimutuzanire Ndimbati ubundi ikinyobwa natwe tukiyoboke.”

Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko bwatunguwe no kubona Ndimbati yamamaza ibikorwa by’urundi ruganda rwenga ibinyobwa bimeze nk’ibyabo kandi hari ingingo ziri mu masezerano zikumira iyamamazabikorwa.

Ni nyuma y’amafoto yasakaye mu bitangazamakuru n’imbugankoranyambaga Ndimbati yamamaza INGUFU GIN Ltd muri Tour du Rwanda.

Lucky Murekezi, Ushinzwe ubucuruzi muri Sky Drop Industries yabwiye UMUSEKE ko koko batunguwe no kubona Ndimbati yamamaza urundi ruganda mu gihe amasezerano bagiranye atarasozwa.

Ati “Ntabwo turahura na Ndimbati ngo twumve icyabimuteye, natwe amafoto twarayabonye, ntabwo turaganira mu rwego rw’akazi ngo tumenye imyanzuro twumve n’uruhande rw’Umufatanyabikorwa wacu Ndimbati.”

Avuga ko bagomba kuganira na Ndimbati kugirango ejo n’ejo bundi nasinyira n’abandi ntihazabemo amakosa yo kugonganisha Abakiliya be.

Umunyarwenya Ndimbati yabwiye UMUSEKE ko amasezerano na Sky Drop Industries atarangiye, ko muri Tour du Rwanda yabonye akazi ko kwamamaza urundi ruganda kandi atari kukitesha kuko cyari ikiraka gishyushye.

Avuga ko ibikorwa by’urwo ruganda ari kwamamaza bizarangirana na Tour du Rwanda agakomeza akazi nk’ibisanzwe ko kumenyekanisha inzoga za Nobilis na Saint Nero.

Yagize ati “Amasezerano ntabwo yarangiye, biratandukanye cyane, Tour du Rwanda ni ikintu cy’iminsi umunani kikarangira.”

Uru ruganda rushya rwenga inzoga rufite umwihariko wo kwenga izikoze mu buki ndetse na Gin ruratangaza ko intego atari ugucuruza gusa ahubwo harimo no guteza imbere ubworozi bw’inzuki ndetse no guha akazi abanyarwanda, by’umwihariko abaturanyi b’uruganda mu murenge wa Ntarama, mu Karumuna ari nayo mpamvu begereye Ndimbati kugirango abafashe mu iyamamazabikorwa.

Muri Tour du Rwanda yamamaza ibikorwa bya mucyeba wa Sky Drop Industries
Ndimbati yamamaza ibinyobwa by’uruganda rwamuhaye akazi akiva muri gereza
Ubwo yasinyaga amasezerano akanyamuneza kari kose

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Kwamamaza
Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Imikino y’Abakozi: Equity yagaritse BK, RBA na RBC zitangirana intsinzi

Inkuru ikurikira

Nyakabanda: Intore zasoje Urugerero zasabwe gusigasira ibyagezweho

Izo bjyanyeInkuru

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

2023/03/27 1:57 PM
Inkuru ikurikira
Nyakabanda: Intore zasoje Urugerero zasabwe gusigasira ibyagezweho

Nyakabanda: Intore zasoje Urugerero zasabwe gusigasira ibyagezweho

Ibitekerezo 5

  1. Claude says:
    shize

    Ubwo niho imyumvire ye kuri contrat igera

  2. zouzou says:
    shize

    arega iyo ufite niveau d’etudes iri hejuru umenya no gusoma ugasobanukirwa contract uba wasinyiye uko iteye, ntibamurenganye wasanga yanditse mu cyongereza ahubwo bazayivugurure bayishyire mu rurimi ry’ikinyaranda, gusa nabitwa aba star bacu bakagize manager wo kubayobora muri business bajyamo kuko bazashiduka baguye mu bihano bitari ngombwa

    • Fay Baby says:
      shize

      Ubu ni wowe wize neza rero ukaba wandika uku? Ubu urumvavumurusha ubwenge cyane ku buryo atazi ibyo yari arimo? None se,ikikubabaje kuri bo ni iki? Amategeko aberaho guhana abatannye. Na we nakosa abacamanza bazabona akazi. Ubabajwe n’iki?

      • Mwene Kagenza says:
        shize

        Mwese muri Abahanga !!!

        • muhwituzi says:
          shize

          Umunyarwanda yaciye umugani ati:”Uguhiga ubutwari muratabarana”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010