Nyakabanda: Amakimbirane mu muryango yavugutiwe umuti

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abaturage batuye mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Munanira II, biyemeje gukemura burundu ikibazo cy’amakimbirane mu muryango atuma abana bahitamo kujya kuba ku muhanda.

Habaye umugoroba w’umuryango wiyemeje guca burundu amakimbirane mu bashakanye

Ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023 Saa cyenda z’amanywa, habaye inama yiswe umugoroba w’umuryango, yahuje abaturage bo mu Akagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda.

Ingingo yari ku murongo w’ibyigwa, yari igitera amakimbirane mu muryango. Abaturage bayitanzeho ibitekerezo byari bigamije kurandura burundu amakimbirane.

Kimwe mu byo abaturage bahurijeho bose, ni uko amakimbirane mu muryango aterwa no kudahuza ku byemezo bya hato na hato hagati y’umugore n’umugabo, binagira ingaruka mbi ku bana.

Uyu mugoroba w’umuryango wabereye mu Mudugudu wa Gasiza, wasize abatuye muri aka Kagari bafashe umwanzuro wo kutajya batuma ibibazo biri hagati y’abashakanye bigera ku bo bibarutse bitarakemuka.

Abaturage biyemeje ko hazajya habaho gusasa inzobe k’umuryango, hagamijwe kwirinda ikibi cyaturuka muri aya makimbirane.

Gusa ikindi cyagarutsweho, ni ukwibutsa ababyeyi ko badakwiye guta inshingano za bo zo kurera neza abo babyaye no gufata inshingano z’urugo muri rusange.

Guta inshingano ku babyeyi bamwe, bituma abo bibarutse bahitamo kujya kuba ku muhanda, bikanongera ibisambo mu Gihugu muri rusange n’umubare munini w’abata ishuri bakiri bato.

Hemejwe ko umugoroba w’umuryango muri aka Kagari ka Munanira II, uzajya uba buri Cyumweru cya Gatatu cy’ukwezi, ugahuza abagore n’abagabo ndetse n’abana bujuje imyaka 16 kugira ngo ibibazo bihari bijye bivugutirwa umuti.

- Advertisement -
Baganirijwe bibutswa kwirukana no kurwanya burundu amakimbirane akigaragara mu muryango Nyarwanda

UMUSEKE.RW