Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Nyaruguru: Uwahoze mu buyobozi bw’Akarere yakatiwe igifungo adahari

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/02/27 3:24 PM
A A
2
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza rwakatiye igifungo Uzarazi wari ushinzwe ubuzima icyarimwe akanakurira akanama k’amasoko, akatirwa ntiyari ahari.

Ibiro by’Akarere ka Nyaruguru

Umucamanza yafashe icyemezo uregwa Evode Uzarazi yari ashinzwe ubuzima icyarimwe akanakurira akanama k’amasoko mu karere ka Nyaruguru n’umwunganizi we, Me Yankurije Dative n’Ubushinjacyaha badahari.

Urukiko rwariherereye rusanga ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha bufite ishingiro, rwemeza ko Evode Uzarazi ahamwa n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Urukiko kandi rwemeje ko imikirize y’urubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe ihindutse mu ngingo zose.

Kwamamaza

Rwemeje ko Uzarazi Evode ahanishwa igihano cy’igifungo  cy’imyaka itanu n’ihazabo ya miliyoni 10Frw.

Ikindi urukiko rwategetse ko Uzarazi Evode yishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi mirongo ine (40,000frws).

Umucamanza yafashe kiriya cyemezo nyuma yo gusuzuma ubuhamya bwa François Habitegeko wari umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, ubu ni Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba bushinja Evode kiriya cyaha asanga bufite ishingiro.

Yasuzumye ubuhamya bwa Janvier Gashema umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bwashinjaga Evode, asanga nabwo bufite ishingiro.

Umucamanza kandi yanasuzumye ubuhamya bwa Nyiraneza Rose ufungiye muri gereza ya Nyamagabe, na we azira ibyaha bifitanye isano na ruswa.

Na we yumvikanye mu rukiko ashinja Evode kiriya cyaha, dore ko uyu mugore na we yari umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Maraba, Evode amuyobora.

Umucamanza yasanze ubuhamya bwe na we bufite ishingiro.

Umucamanza kandi yagendeye ku butumwa ubushinjacyaha bwagaragaje ko Evode yagiranaga na Rose Nyiraneza, bwanapimwe na Rwanda Cyber Crime bigaraga ko bwari bwujuje ubuziranenge, maze abiheraho agena igihano.

Umucamanza kandi yanagendeye ku buhamya bwa Serge Ruzima wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyaruguru, na we wafungiwe ibyaha bifitanye isano na ruswa ubu akaba yararekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Evode yakiriye ruswa, akaba yaranagiranaga ibiganiro bitagize aho bihuriye n’akazi, na Nyiraneza Rose.

Ibyo biganiro bikaba byarimo ubuhehesi, harimo amagambo nka Chou, ndagukumbuye n’ayandi, bukamushinja ko yakiriye ruswa mu bihe bitandukanye harimo n’itangwa ry’amasoko yo mu karere ka Nyaruguru.

Ubushinjacyaha bwasabiraga Evode Uzarazi igihano cyo gufungwa imyaka 10, n’ihazabu ya miliyoni 18Frw.

Urukiko rwarabisuzumye rusanga kuba Evode ari ubwa mbere yari akurikiranwe n’inkiko, adakwiye guhabwa biriya bihano yasabiwe n’ubushinjacyaha.

Evode Uzarazi wari ushinzwe ubuzima icyarimwe akanakurira akanama k’amasoko mu karere ka Nyaruguru yiregura, yavuze ko ari Habitegeko François, Janvier Gashema na Nyiraneza Rose bakoze ibintu by’akagambane baramutoteza, ko nta ruswa yigeze yakira.

Evode Uzarazi kandi yireguye avuga ko nta buhehesi yigeze agirana na Rose Nyiraneza ahubwo yamubazaga ibigendanye n’inshingano.

Evode kandi yavuze ko telefone zasuzumwe na Rwanda Cyber Crime atari zo zafatiriwe.

Evode Uzarazi kimwe n’umwunganira Me Yankurije Dative bahurizaga ko ubushinjacyaha bwajuririye kiriya cyemezo nta bimenyetso bufite, bagasaba urukiko ko ubujurire bwabwo butahabwa agaciro.

Evode yasabaga ko icyemezo cyo kumugira umwere cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe cyagumaho.

Nubwo urukiko rwafashe icyemezo cy’uko Evode Uzarazi afungwa, hari amakuru avuga uyu uregwa yaba  atakiri imbere mu gihugu.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Inzara iratema amara mu bakobwa bakinira Inyemera WFC

Inkuru ikurikira

I Bugesera hasojwe irushanwa rya Beach-Volleyball

Izo bjyanyeInkuru

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

2023/03/27 1:57 PM
Inkuru ikurikira
I Bugesera hasojwe irushanwa rya Beach-Volleyball

I Bugesera hasojwe irushanwa rya Beach-Volleyball

Ibitekerezo 2

  1. Ruto says:
    shize

    EVODE WE UBWO NTABWO WABA WIHISHE MU KARERE KA RUHANGO AHITWA REBERO YA GIKOMA.

  2. Mulisa Jean baptiste says:
    shize

    Evode we ihangane nanjye rya Joro nkubwira ko mwamfashe nkumujonosideri najye narihanganye

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010