Mozambique: Pasiteri yapfuye agerageza kwiyiriza iminsi 40 ngo agere ikirenge mu cya Yesu wayimaze ku musozi wa Elayono uvugwa muri Bibiliya.
Francisco Barajah yari Pasiteri akaba n’uwashinze itorero ry’ivugabutumwa rizwi nka ‘Santa Trindade Evangelical Church’ ryo mu ntara ya Manica, muri Mozambique.
Yapfuye ku Gatatu ubwo yarimo kuvurirwa ku bitaro byo mu mujyi wa Beira, aho yagejejwe ameze nabi.
Hari hashize iminsi 25 yisonzesha, kubera iyo mpamvu ngo yatakaje ibiro byinshi ku buryo atari agishobora guhaguruka, kwiyuhagira cyangwa kugenza amaguru.
Hashize iminsi nyuma yaho, abihatiwe na benewabo n’abo basengana mu itorero, yajyanwe ku bitaro ariko kugerageza gutuma yongera kugira ubuzima ntibyashobotse.
Abasengera mu itorero rye n’abaturanyi be ntibatunguwe no kuba ari uko byagenze, kubera ukuntu mu minsi ya vuba ishize yari asigaye ameze kubera inzara.
IVOOMO: BBC
UMUSEKE.RW