Minisitiri Gasana avuga ko mu bihe bishize hagiye humvikana amakuru y’abantu bitwaje intwaro gakondo batema bakanambura abaturage mu Mirenge itandukanye y’aka Karere.
Avuga ko abantu 10 bigize ibihazi aribo bamaze gufatwa, dosiye zabo zikaba ziri i mu maboko y’Ubushinjacyaha.
Ati “Ibibazo by’umutekano mukeya w’abantu batema bakanambura abaturage byagaragaye ahitwa ku Buhanda mu Murenge wa Kabagari , no mu Mirenge wa Byimana cyane mu mezi atandukanye.”
Gasana yavuze ko ababikoraga bagera ku bantu 10 bose bafashwe kandi muri raporo bafite yemeza ko ari agatsiko kamwe kabikoraga.
Ati “Habayeho ikibazo cyo kutabishyira mu Itangazamakuru icyo gihe bafatwa, bituma abaturage bakomeza gutekereza ko abo bantu batarafatwa.”
Minisitiri yakomoje no kuri bamwe mu rubyiruko badakora kandi bagomba kubaho, birirwa mu dusanteri (Centre) bashakisha abo bambura bakoresheje imbaraga z’umubiri baba bafite.
Ati “Abo bantu nibo bakunze kugaragara mu bikorwa bibi bihungabanya Umutekano w’abaturage.”
Cyakora avuga ko iyo abo bantu bigishijwe bagafashwa gutekereza, bahinduka bakajya ku murongo, yavuze ko ikiba kibura ari ukubegera no kubaganiriza.
- Advertisement -
Gasana avuga ko icyaha kibi ari ugushakira igisubizo mu bujura.
Ubwo Ubuyobozi bwagaragarizaga Inzego zitandukanye zari zabasuye ishusho y’Akarere, ntibemereye Itangazamakuru ko ribikurikirana, gusa hashize iminsi muri aka Karere humvikana abantu batemye bakanambura abaturage ibyabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, kuri iki kibazo cy’umutekano mukeya uhavugwa, bukunze kubwira Itangazamakuru ko nta mwihariko kuko n’ahandi humvikana abantu bafite urugomo kimwe no mu Ruhango.
Nta cyumweru gishobora kurangira mu Mirenge itandukanye yo muri aka Karere hatabonetse umuntu cyangwa abantu batemye bakanambura abaturage.