UPDATE: Umugabo “wari uzwiho ubujura” yakubitiwe mu murima w’ibigori arapfa

Umushumba wari urinze umurima w’ibigori arakekwaho gukubita inkoni mu mutwe umugabo bikekwa ko yari aje kubyiba, bikamuviramo urupfu.

Rutsiro ni mu ibara ritukura

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Nyabirasi, Akagari ka Mubuga, ho mu mudugudu wa Rushubi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo yabwiye Rwanda News 24 dukesha iyi nkuru uko byagenze.

Ati “Mu rukerera nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Ntezirindi Arapi w’imyaka 33 bikekwa yishwe akubiswe inkoni mu mutwe na Kana Eric w’imyaka 23 ubwo yamusangaga mu murima ari kwiba ibigori, bararwana amukubita inkoni mu mutwe ahita apfa.”

Mpirwa akomeza avuga ko ukekwaho gukubita umuntu inkoni agapfa asanzwe ari umushumba, ariko akarinda n’ibigori by’uwitwa Sekaderi ari naho yarwaniye na nyakwigendera bikamuvuramo gupfa.

Yasabye abaturage kwirinda kwihanira kuko ari cyo ubuyobozi bubereyeho, kuko amategeko ahana uwakoze icyaha atarobanuye.

Yanabasabye gutangira amakuru ku gihe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera “yari umuntu uzwiho ibikorwa by’ubujura”.

Ati “Ukekwaho kwiba ibigori yakubiswe inkoni n’umushumba wari ubirinze bimuviramo gupfa.”

- Advertisement -

CIP Mucyo Rukundo yavuze ko Polisi yafashe ukekwaho gukubita uriya muntu, akaba afungiye kuri Station ya Polisi ya Kivumu mu gihe iperereza rikomeje.

UMUSEKE.RW