U Rwanda rwagaragaje umusaruro wavuye mu gushora imari mu Ikoranabuhanga

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko iterambere ry’u Rwanda mu nzego zirimo ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ari umusaruro wavuye mu gushora imari mu ikoranabuhanga na inovasiyo.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko u Rwanda rukataje mu ikoranabuhanga na inovasiyo

Minisitiri w’Intebe ibi yabitangaje mu nama mpuzamahanga ya za Guverinoma ibera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Iyi nama izwi nka Global Government Summit, u Rwanda rwahawe umwanya ngo rusangize Isi ibishya n’umwihariko mu miyoborere yarwo izana impinduka mu iterambere ry’ubukungu binyuze muri inovasiyo n’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko ahazaza ha muntu hazashingira ku ikoranabuhanga na inovasiyo ari na yo mpamvu u Rwanda rwiyemeje gushora imari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Kuva mu mwaka wa 2018 u Rwanda rwatangiye gukwirakwiza mu gihugu hose umuyoboro mugari wa murandasi (fiber optic), ubu 4G ikaba igera hose mu gihugu ku gipimo cya 95%.”

Ibi bituma binyuze mu ikoranabuhanga hatangwa serivisi zihendutse kandi zitekanye zaba iza Leta ndetse n’iz’abikorera.

Icyo twakoze mu iterambere ry’ikoranabuhanga ni ukwita kuri ibi bikurikira: Gushyiraho umusingi w’amategeko n’ubugenzuzi kugira ngo habeho ubwisanzure bw’urwego rw’ikoranabuhanga n’itumanaho no kureshya ishoramari.”

Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko uRwanda rwarushijeho gusakaza mu gihugu ibikorwaremezo mu rwego rwo kongera ihuzanzira.

Ati “Ikindi ni ukwihutisha gukwirakwiza ibikorwaremezo mu rwego rwo guhuza abantu twongera ihuzanzira n’imiyoboro y’itumanaho no guha uburenganzira bwo gukora sosiyete z’itumanaho zitandukanye.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati” Umusaruro waje kuvamo ni uko ubu 90% bya serivisi za Leta zitangirwa ku ikoranabuhanga kandi turimo gukora ibishoboka ngo serivisi zose zizabe zitangirwa ku ikoranabuhanga bitarenze muri 2024.”

Ibindi bikorwaremezo Minisitiri w’Intebe agaragaza ko u Rwanda rushoramo imari ni imihanda, ikoranabuhanga mu buhinzi ndetse n’uburezi bufite ireme, ashimangira ko u Rwanda rwahisemo kongera imbaraga mu masomo y’imyuga n’ubumenyi-ngiro.

Muri iyi nama, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko kuva uRwanda rwakwiyemeza guha amahirwe abashora imari  mu Rwanda byazamuye ubukungu bw’igihugu.

Ati “Dutangiye kubona umusaruro ufatika muri izi gahunda. Urugero; uhereye mu mwaka wa 2000 ubukungu bw’u Rwanda buri mwaka buzamuka byibura ku gipimo kirenga 7%.”

Umusaruro mbumbe wa buri muturage wikubye gatatu ndetse icyizere cyo kuramba kiva ku myaka 49 kigera ku myaka 69 muri 2022.

Ubushobozi bw’u Rwanda bwo kureshya ishoramari riturutse mu mahanga bwariyongereye kubera amavugurura yakozwe mu rwego rwo korohereza ishoramari, tukaba duhora mu myanya y’imbere.

Ibi kandi byatumye umusaruro w’imbere mu gihugu wiyongera ndetse ubucuruzi buraguka.

Ati “Muri gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID19 u Rwanda rwashyizeho inyoroshyo mu rwego rwo kwihutisha ishoramari ry’abikorera mu nzego z’ingenzi nk’inganda. Gusa nanone ishoramari no mu zindi nzego rihawe ikaze kandi tuzaryorohereza mu nzego zose.”

Abateraniye muri World Government Summit 2023 i Dubai baraganira ku hazaza ha za Guverinoma mu kwihutisha iterambere mu bukungu n’imiyoborere.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 10 yitabiriwe n’abayobozi bakuru baturutse hirya no hino ku Isi barimo abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma, abayobozi b’ibigo n’imiryango mpuzamahanga n’abavuga rikijyana mu nzego zitandukanye ku rwego rw’Isi.

IVOMO: RBA

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW