Ibi Uhuru Kenyatta yabitangaje kuwa 31 Mutarama 2023, ubwo yahuraga n’akanama gashinzwe ubujyanama mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, basuzumira hamwe ikibazo cy’umutekano mucye muri Congo.
Kenyatta yavuze ko iyi nama yari igamije gusuzuma no kureba Icyakorwa ngo ibikorwa by’ubwicanyi byibasira abantu bamwe biri iTuri na Kivu ya Ruguru byahagarara.
Mu itangazo umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba washyize hanze, rivuga ko “Uhuru Kenyatta yongeye gusaba ibikorwa by’urugomo byose guhagarara kandi ako kanya.”
Uhuru Kenyatta yatangaje ko atewe impungenge kandi n’uburyo amasezerano ya Luanda na Nairobi akomeje gusuzugurwa nkana.
Yahamagariye impande zirebwa n’ibiganiro kubisubiramo, kwizerana, zizirikana abari kubabarira mu Burasirazuba bwa Congo.
Umuhuza mu by’umutekano mucye muri Congo avuga ko kandi ashishikajwe no gushaka kubaka amahoro muri Congo no gukomeza guhamagarira abayobozi b’akarere n’imiryango mpuzamahanga gushyira imbaraga mu bushake bwa Politiki no gushyigikira amasezerano ya Nairobi hagamijwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDCongo.
Hashize igihe Leta ya Congo ihanganye bikomeye n’umutwe wa M23 ndetse wanigaruriye uduce dutandukanye. Congo igashinja u Rwanda kuwushyigikira.
Mu bihe bitandukanye hageragejwe Ibiganiro ndetse hanasinywa amasezerano y’amahoro ariko ntiyatanga umusaruro.