Uko umuntu yamenya inshuti y’icyerekezo kizima mu buzima bwe

Mu buzima kuva tugeze kuri iy’Isi, twahuye n’abantu benshi batandukanye, bamwe muri bo bahindutse abo twita inshuti ! Tubaha umwanya mu mutima wacu no mu buzima bwacu bwa buri munsi, tukabatekerereza buri kimwe cyose tutazigamye.

Irene Merci Manzi avuga ko bisaba ubushishozi kumenya inshuti ikwiriye

Inshuti nziza ikwerekeza mu cyerekezo kizima kandi ikagusaba gushyira Imana imbere y’ibindi byose ku buzima bwawe.

Mu nyandiko ya Irené Merci MANZI tugiye kurebera hamwe inshuti dufite mu buzima bwacu izo ari zo, ingano yazo, iz’ukuri ndetse turebere hamwe nimba abo twita inshuti babikwiriye.

Mu buzima abantu bagira inshuti eshatu zirimo Iz’Ejo hashize, Inshuti za None ndetse n’Inshuti z’Ejo Hazaza.

Ishuti z’ejo hashize ( Friends of Past )….

Aba bitwa ko bagukunda ariko baguhoza mu byashize, iyo muri kumwe bakwibutsa intege nke zawe, niyo mutari kumwe bakuganiraho nyamara mwahura mugaseka, mwatandukana bakakuvuga.

Iyo ubagishije inama baguca intege bakubwira ko bitazakunda, bakakwibutsa ko wowe udashoboye bashingiye ku mateka yawe yahashize.

Aba bantu bakwereka ko wigeze kunanirwa, bahora bibuka ibyaha wakoze kera, aba bantu bahora bakubona mu bihe byashize.

Inshuti za None ( Friends of Present )…..

- Advertisement -

Aba bo ni babi cyane, bitwa ko bagukunda nyamara bagukundira uko umeze uyu munsi,  Iyo ufite amafaranga bagendana nawe, Iyo uguwe neza baragusura, Iyo ufite iby’ubaha baba hafi yawe.

Bagukundira ibyo ufite nuko uri, kuko baba bashaka kugukoresha igihe cyose bakwegereye iyo bakubonamo inyungu zabo, bagufata nk’igikoresho cyabo.

Iyo hari icyo bagushakaho barakwegera cyane nyamara iyo uri mungorane bose bakuvaho bakaguhunga.

Iyo uhuye n’ikibazo uri kumwe iyo uhindukiye nta numwe ubona, ni abantu bafite byinshi bibaranga, iyo ushishoje ntutinda kubavumbura.

Inshuti zejo hazaza ( Friends of Future )…..

Aba n’abantu batekereza uwo uzabawe ejo hazaza, iyo uri mu ntege nke bagufasha kuzivamo, bakora ibishoboka byose kugira ngo amateka yawe ataguca intege, bakugira inama zikubaka, ntibagukundishwa n’ibyufite.

Izi nshuti, niyo ntacyo ufite baragusanga, banezezwa no kubana nawe mu bihe byose bigukomereye cyangwa mu bihe byiza.

Iyo waguye mu cyaha cyangwa wagize intege nke, ntibakuvuga cyangwa ngo bakujugunye ahubwo barakuvuganira bakakuba hafi, bakakwereka uburyo bwo kwihana no gusohoka mukibazo neza.

Ni abantu batanga ibyabo kubwawe, umwanya wabo, nabo ubwabo bakitanga kugirango ugire ahugera.

Merci Manzi ati “Kimwe navuga aba bantu ni bake mu buzima bwacu abenshi bari muri ( Friends of Past and Friends of Present )”

Akomeza agira ati ” Niyo mpamvu imitima yacu yuzuye ibikomere kandi twirirwa tuvuga ngo abantu nibabi, muri make tuvuma abantu bose, ariko impavu nuko tutamenya kurobanura abo turi kumwe ngo buri wese tumushyire mu mwanya we, kandi tumufate uko ari ntidutungurwe nibyo badukorera.”

Muri Bibiliya mu Imigani 18:24 havuga ko “Inshuti nyinshi zisenya urugo, Ariko haba inshuti iramba ku muntu, Imurutira umuvandimwe.”

Urugero “Yozefu yahuye na Farawo amateka arahinduka, Eliya yahuye n’umupfakazi kw’irembo aramutunga, Dawidi yahuye na Yonatani amukiza urupfu, Isaka yahuye na Rebeka barubaka.”

Icyo umuntu ahisemo nicyo asa nacyo, uwanyuzwe n’ubu butumwa wese, asabe Imana imuhuze n’abantu bakwiriye, Inshuti z’ejo hazaza.

Abifuza gufatanya na Irené Merci MANZI mu Ijambo ry’Imana bamwandikira kuri WhatsApp: +250788889400

Abifuza gufatanya na Merci Manzi mu ijambo ry’Imana bamwandikira kuri numero yatanze
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW