Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Imyidagaduro

Umukobwa witabiriye Miss Rwanda, ubu ni umwe mu basirikare bakomeye

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/02/20 1:17 PM
A A
4
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Numukundwa Dalillah ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020, afite umushinga wo gufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe, ariko nyuma yo kutaba Miss ahita ajya mu gisirikare.

Numukundwa Dalillah ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020

Uyu mukobwa yinjiye mu gisirikare mu mwaka wa 2021 akimara kuva muri Miss Rwanda. Afite ipeti rya Sous Lieutenant/Second Lieutenant.

Numukundwa ajya guhatana muri Miss Rwanda ya 2020 yari ahagarariye Intara y’Iburasirazuba, irushanwa ryabereye mu karere ka Kayonza aza no kugira amahirwe yo kurenga ijonjora kuko yaje mu bakobwa 15 bakomeje.

Nkuko bimenyerewe buri mukobwa iyo ari mu irushanwa, avuga ku mushinga w’ibyo azakora mu gihe atorewe kuba Miss.

Kwamamaza

Uyu we yavuze ko iyo aza kugirirwa icyizere agatorwa yari gufasha abantu bajya bahura n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, akajya abakorera ubuvugizi no kubashakira ibikorwa bituma batigunga harimo gukora siporo n’ibindi.

Uyu mukobwa yari ashyize imbere kuzafasha abafite ubumuga bwo mu mutwe

Ibi yabihuje kuko n’ubusanzwe yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu bijyanye n’ubuvuzi.

Ubwo yitabiraga iri rushanwa rya Miss Rwanda yavuze ko kurijyamo ku mwana w’umukobwa ari ukwigirira icyizere.

Ati “Abakobwa barinyuzemo ndabakunda haba Elsa na Meghan kuko nanjye ndijemo nifuza gutera ikirenge mu cyabo.”

Uwateye urwenya avuga ko uyu mukobwa ashobora “kuzagira ibyo abasaza abatumye adakomeza mu irushanwa rya Miss Rwanda”, yashyize kuri Twitter ifoto ye yambaye umwambaro wa Offisiye mu ngabo za RDF.

Ati “Abatumye adakomeza mu irushanwa arabibuka.”

Abatumye adakomeza ngo abe Miss arabibuka neza pic.twitter.com/9HyyIr1qy3

— 𝑬𝒏𝒈.𝑹𝒖𝒈𝒆𝒎𝒂🇷🇼❤️ (@RugemaWirwanda) February 19, 2023

KUBWIMANA Bonaventure / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

ITANGAZO RYO KUMENYESHA IYEGERANYA N’IGABANYA RY’UMUTUNGO

Inkuru ikurikira

Umugore w’i Muhanga wibye moto arahigwa bukware

Izo bjyanyeInkuru

Javanix na Racine bakoze indirimbo iri mu njyana idasanzwe mu Rwanda-YUMVE

Javanix na Racine bakoze indirimbo iri mu njyana idasanzwe mu Rwanda-YUMVE

2023/03/26 4:48 PM
Umuhanzi Limu akangurira urubyiruko kwigira ku bana b’i Nyange babaye Intwari

Umuhanzi Limu akangurira urubyiruko kwigira ku bana b’i Nyange babaye Intwari

2023/03/25 2:34 PM
Knowless yakoranye indirimbo n’icyamamare Alex Cuba wegukanye Grammy Awards

Knowless yakoranye indirimbo n’icyamamare Alex Cuba wegukanye Grammy Awards

2023/03/25 12:58 PM
Miss Elsa  yujuje imyaka 25, Prince Kid aramutaka

Miss Elsa yujuje imyaka 25, Prince Kid aramutaka

2023/03/25 12:04 PM
2 Shots Club yahaye ubwasisi abakunzi ba Cyusa

2 Shots Club yahaye ubwasisi abakunzi ba Cyusa

2023/03/24 4:48 PM
Gikondo: Ahitwaga kuri “Morgue” hagiye kubera igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge n’uburaya

Gikondo: Ahitwaga kuri “Morgue” hagiye kubera igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge n’uburaya

2023/03/24 11:38 AM
Inkuru ikurikira
Umugore w’i Muhanga wibye moto arahigwa bukware

Umugore w'i Muhanga wibye moto arahigwa bukware

Ibitekerezo 4

  1. janvier lion says:
    shize

    Very nice, n’abandi bakobwa barebereho

  2. ndungutse says:
    shize

    Yahisemo neza kbs!hano naho yabasha gukabya inzozize muburyobumwe cg ubundi,namubwira nti congratulations

  3. Anonymous says:
    shize

    Kuva Miss w’uRwanda no gukora/kwiga umwuga wa gisirikare cyane cyane icy’u Rwanda, yakoze choice nziza cyane. Especially ukabitsira ku rwego rw’aba officers b’igihugu.
    Ndakwifuriza kutarangara, kwitwara neza ukazakomeza ugatera imbere.

    Nanjye ndi mubagutoye Kandi n’abatagutoye uzababarire kuko batoye abandi

  4. NDUNGUTSE JONATHAN says:
    shize

    Ndamwemeye kbsa, Ntasanzwe numuhanga, ndamukunze kbsa

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010