Wheelchair-Basketball: Kicukiro yitwaye neza mu gace ka Kabiri

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mikino ya shampiyona y’agace ka Kabiri [Phase II] ka Basketball ikinwa n’abafite Ubumuga, Wheelchair-Basketball, ikipe y’Akarere ka Kicukiro yatsinze imikino yose, mu gihe nta yindi yabigezeho.

Agace ka Kabiri ka shampiyona ya Wheelchair-Basketball kakiniwe muri Stecol

Kuri iki Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023, habaye imikino y’agace ka Kabiri muri shampiyona ya Wheelchair-Basketball. Mu makipe arindwi y’abagabo, hakinnye atatu gusa aherereye mu itsinda rya A.

Ni imikino yabereye ku kibuga cya Stecol giherereye mu Murenge wa Masoro, guhera Saa tatu z’amanywa.

Amakipe yose uko ari atatu, yagiye ahura hagati ya yo. Bisobanuye ko buri kipe yakinnye imikino itatu. Ikipe yo mu Akarere ka Kicukiro, yatsinze imikino ya yo yose uko ari tatu.

Uko imikino yose yagenze:

  • Kicukiro 21-8 Gicumbi
  • Kicukiro 20-3 Bugesera
  • Kicukiro 16-10 Indangamirwa
  • Bugesera 6-18 Indangamirwa
  • Bugesera 20-16 Gicumbi
  • Gicumbi 12-13 Indangamirwa

Biteganyijwe ko mu mpera z’icyumweru gitaha, hazakinwa imikino yo mu itsinda rya B, nyuma iyi mikino nirangira, hazanatangazwe aho andi makipe azakinira mu cyiciro kindi.

Shampiyona ya Wheelchair-Basketball yakomezaga
Rwampungu Meshack wakiniye KBC mbere yo gukora impanuka, yari yaje kureba bagenzi be
Abakina Wheelchair-Basketball, bari basanzwe bakina Basketball mbere yo kugira ubumuga
Kicukiro [yambaye imyenda y’umweru], yagaragaje urwego rwo hejuru
Guhangana ko kuba kurimo
Shampiyona ya Wheelchair-Basketball iri ku rwego rwo kwishimira

UMUSEK.RW