Abagore n’abakobwa bamaganye ababandikaho inkuru zo kubasebya ngo bacuruze

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Bamwe mu bagore n’abakobwa bamaganye abahimba inkuru z’ibinyoma bakazamamaza ku mbuga nkoranyambaga bagamije kubasebya, kubangiriza izina.

Anita Pendo yavuze uburyo bibasirwa ku mbuga nkoranyambaga

Ibi babigarutseho ubwo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2023, bari mu biganiro byateguwe n’Umuryango uharanira iterambere ry’umugore, Women Of Impact Rwanda.

Ni mu rwego rwo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore.

Byitabiriwe n’abagore bari mu nzego zitandukanye ndetse n’abanyeshuri  b’abakobwa bo mu mashuri yisumbuye.

Muri ibi biganiro byibanze ahanini kureba uburyo umugore n’umukobwa yakoresha interineti mu buryo butekanye kandi bikamugirira akamaro.

Bamwe bavuze uburyo ikorabuhanga rikoreshejwe neza rifite umumaro kuri sosiyete no kuri bo.

Icyakora, bavuze ko kuri ubu bamwe mu bagore n’abakobwa bahura n’ihohoterwa, aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahimba inkuru zigamije kubasenya no kubangiriza izina bo bagamije indonke no kwamamara.

Anita Pendo, umunyamakuru wa RBA, akaba n’umugore witeje imbere abikesha akazi ko kuvanga umuziki(DJ).

Agaruka ku ihohoterwa bahura na ryo ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko ari ikintu gihangayikishije, we yafashe icyemezo cyo kwirinda kubasubiza, ahubwo inzego zirebwa na byo zikabikurikirana.

- Advertisement -

Ati “Iyo ugerageje ngo wisobanure, uvuge, mu nzego zitureba, ntacyo byakumarira, uretse kubyongeza umuriro, nimba nshaka ngo ikibazo gikemuke, ndajya muri RIB, inzego zibishinzwe zimfashe. Ariko kujya hariya ngo ngiye guhangana, gutuka, kwisobanura, nta kintu na kimwe bijya bitanga […]”

Umukozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ushinzwe kurwanya ihohoterwa, Murebwayire Shafika, yavuze ko ibyaha bikorewe ku ikoranabuhanga byiyongereye gusa ko bigenda birwanywa .

Ati “Birasa nkaho ibyaha byakorerwaga ahandi birikwimukira ku ikoranabuhanga […] icya mbere ni uko inzego zitandukanye  zo mu butabera, ntabwo dutegereza ko umuntu aza gutanga ikirego, iyo hamenyekanye amakuru ku cyaha, inzego zirakigenza.”

Akomeza agira ati “Nk’ibi turi kubona ku ikoranabuhanga, dufite urwego rwihariye rushinzwe ibyaha bikorewe ku ikoranabuhanga, dufite forensic laboratory,  iyo amajwi, amashusho afashwe yitiranyijwe, bo babasha kumenya ngo ni aye cyangwa se si aye, yafashwe umwaka uyu n’uyu, ibyo byose barabibona.”

Avuga ko hakenewe ubufatanye mu kurwanya ibyaha bikorewe ku ikoranabuhanga, batanga amakuru.

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Women Impact Rwanda, Nibakwe Edith, na we ashimangira ko ikoranabunga rikoreshejwe neza rigira umumaro.

Gusa na we avuga hari bamwe mu bagore n’abakobwa bahisemo guhagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga kubera kubibasira.

Ati “Iyo tugiye kureba abakoresha imbuga nkoranyambaga, dusanga hari abantu benshi kubw’inyungu z’ubucuruzi babikora mu buryo butari bwiza, ugasanga abagore benshi batotezwa cyangwa bagahohoterwa.

Umugore yatanga igitekerezo, umuntu akaza agamije kumucecekesha, agahita amubwira amagambo mabi cyangwa ibindi bintu bijyanye n’amakuru ye bwite.”

Umuyobozi wa Women Impact Rwanda,Edith Nubakwe asanga hari u ubwo abagore bacecekeshwa ku mbuga nkoranyambaga

Ati “[…], Iyo wihishe inyuma wafunguye konti ntazi, nkatanga igitekerezo kitakunyuze cyangwa se warahisemo gukoresha uwo murongo. Nta n’ikindi baba bashaka, ni ukugira ngo wowe uceceke, ugire ipfunwe, utinde kongera kwandika, utinye kongera gusubiza, ugasanga ibi bintu ikibazo bizatanga mu gihe cya kera nubwo igihugu kiri gushyiraho imbaraga, Internet yihuta, bizakomeza kuba hari icyuho hagati y’abagore n’abakobwa mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.”

Yakomeje agira ati “Niba nawa mugore watinyutse kujya ku mbuga nkoranyambaga, hakaza abamwibasira ku buzima bwe bwite, bizamuhungabanya. Hari abagore benshi tuzi bavuye ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo bintu.”

Imibare igaragaza ko abanyarwanda barengaho gato miliyoni imwe (1.004.721) bari hejuru y’imyaka 21 batunze telefone zigezweho. Muri bo abagabo ni 577.333 mu gihe abagore ari 427.388.

Umuyobozi muri RIB ushinzwe kurwanya ihohoterwa, yavuze ko abitwikira imbuga nkoranyambaga bagahohotera abagore bari kurwanywa

 TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW