Abasuderi bagiye guhabwa ibyemezo by’ubuziranenge

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ubuziranenge,RSB kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023, cyatangije serivisi nshya  yo gutanga ibyemezo by’ubuziranenge ku bakora umwuga w’ubusuderi (Welders Certification Service).
Abakora umwuga wo gusudira bagiye guhabwa ibyangombwa by’ubuziranenge

RSB isobanura ko ari mu rwego rwo gushyigikira icyerekezo cy’igihugu cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi no kugira ngo igihugu kireke kujya kijya gushaka abaderi muri Kenya no mu bindi bihugu mu mirimo minini nk’iyo kubaka itsindirwa n’amakompanyi mpuzamahanga.

Ni icyemezo kigamije kandi kuziba icyuho cy’abahabwaga akazi bakagakora nabi kandi abagashoboye bahari. Ibi binajyana n’amahirwe ku isoko rusange rya Afurika ndetse na EAC.

Umuyobozi wa RSB, Dr Murenzi Raymond, yibukije ko serivisi nshya yatangijwe mu rwego rwo guteza imbere umwuga w’ubusuderi, gufasha mu kunoza akazi bakora hifashishijwe amabwiriza y’ubuziranenge ndetse no kubafasha gupiganwa ku masoko yo mu gihugu no hanze.

Dr Murenzi yagize ati“Guteza imbere umwuga w’ubusuderi ni icyerekezo cy’igihugu cyacu mu kongera amahirwe yo gupiganwa mu mirimo haba imbere mu gihugu no hanze yacyo. Turashimira ubufatanye bw’inzego za Leta n’Abikorera mu guteza imbere uyu mwuga.”

RSB isobanura ko mu gutanga ibyemezo by’ubuziranenge ku bakora umwuga w’ubusuderi hazajya harebwa ubumenyi umuntu yakuye mu ishuri cyangwa ubunararibonye, cyangwa byombi muri aka kazi.

Hazajya hanarebwa kandi imyitwarire ya kinyamwuga n’uko imikorere ibungabunga ibidukikije.

Ukora umwuga wo gusudira azajya ahabwa icyemezo kijyanye n’icyiciro cy’ubumenyi n’ubunararibonye yasabiye hamaze guhamywa ubushobozi bwe.

RSB ivuga ko  bizamufasha gupiganwa ku isoko mu gihugu, mu Karere no ku isoko rusange ryo ku mugabane wa Afurika (AfCFTA).

- Advertisement -

Kugeza ubu nta mibare izwi y’abafite ibyo byemezo mu Rwanda aho abakora umwuga wo gusudira bakangurirwa kwitabira iyiserivisi nyongeragaciro ku byo bakora.

Abitabiriye inama basobanuriwe akamaro k’icyemezo cy’ubuziranenge

TUYISHIMIRE RAYMOND  / UMUSEKE.RW