Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

 Abarangije amasomo muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic basabwe gutanga akazi

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/03/25 2:13 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Nyanza: Mu muhango wo kwishimira ko basoje amashuri muri Kaminuza ya HAIP iherereye mu karere ka Nyanza, abayasoje basabwe gutanga akazi.

Abanyeshuri basoje amasomo bahise banahabwa impanyabushobozi zabo

Ni ku nshuro ya kabiri ishuri rya Hanika Anglican Integrated Polytechnic (HAIP) ryigisha imyuga n’ubumenyingiro ritanze impanyabushobozi.

Ubuyobozi bw’iri shuri bushishikariza abarangije ayo masomo kwihangira imirimo ndetse bikanaborohera gutanga akazi ku bandi.

Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze ya Shyogwe akanaba na Chancellor wa Kaminuza ya HAIP, Kalimba Jered avuga ko kuba bafite abarangije muri iyi kaminuza bize imyuga n’ubumenyingiro ari impano ikomeye baba bahaye igihugu

Kwamamaza

Yagize ati “Umuntu urangije imyuga aba agiye gushinga imishinga ikomeye kandi tunamusaba gutanga akazi, akanabera imigisha igihugu n’itorero ryacu ndetse n’umuryango nyarwanda.”

Ubuyobozi bwa kaminuza bwasabye abarangije guhanga imirimo bagatanga akazi

Abarangije muri iyi kaminuza barangije mu mashami atatu ariyo ubwubatsi, ubukanishi bw’imodoka n’ikoranabuhanga.

Karuranga Gaetan warangije mu ishami ry’ubukanishi bw’imodoka yavuze ko ubu icyo ashyize imbere ari ukwihangira imirimo

Ati “Iyo wize muri HAIP biba byakorohera gushinga igaraje ryawe kuko uba uzi ibyo gukanika imodoka  bityo bikanatuma waha akazi abandi ubu rero njye nibyo ngiye gushyiramo imbaraga.”

Rukundo Jean Bosco wasoje amashuri ye mu shami ry’ubwubatsi na we yagize ati “Ubundi njye nsanzwe nkora naje hano kongera ubumenyi ariko ubu ngiye gushyira mubikorwa gucuruza ibikoresho by’ubwubatsi kuburyo bizatuma shyiramo n’abakozi bankorera.”

Pasitori Karasira Prosper Principle wa HAIP avuga ko ishuri ayoboye ryibanda ku myuga n’ubumenyingiro.

Ati “Tubona ko imyuga n’ubumenyingiro n’amasomo agirira abantu akamaro mu buryo burambye kuko abantu bize ibindi bashobora kubura akazi ariko umuntu wize imyuga n’ubumenyingiro neza yihangira imirimo akaba yatanga akazi yewe akaba yanagahabwa byoroshye kandi ni nagahunda y’igihugu kandi dushyigikira gahunda y’igihugu cyacu.”

Igihugu cy’u Rwanda gishyize imbaraga mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro byibura kuburyo 60% bagomba kwiga imyuga n’ubumenyingiro.

Kaminuza ya Hanika Anglican Integrated  Polytechnic (HAIP)  imaze imyaka  itatu ishinzwe ni ku nshuro ya kabiri ritanze impanyabushobozi aho abanyeshuri 74 aribo bazihawe ni mu gihe umwaka ushize kuko bwari ubwa mbere abahawe impanyabushobozi bari 30 bitewe n’ubuhanga mubyo bigisha abanyeshuri bakaba bakomeje kwiyongera aho bigisha mu mashami y’ubwubatsi, ubukanishi bw’imodoka n’ikoranabuhanga.

Abanyeshuri bahize abandi mugutsinda amasomo neza bahembwe
Abanyeshuri basoje amasomo bafashe ifoto y’urwibutso n’ubuyobozi bwabo

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Intare FC irakemanga ibyemezo bya Ferwafa

Inkuru ikurikira

Umuhanzi Limu akangurira urubyiruko kwigira ku bana b’i Nyange babaye Intwari

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Inkuru ikurikira
Umuhanzi Limu akangurira urubyiruko kwigira ku bana b’i Nyange babaye Intwari

Umuhanzi Limu akangurira urubyiruko kwigira ku bana b'i Nyange babaye Intwari

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010