Abasifuzi bakubitiwe i Muhanga

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mukino wahuzaga ikipe ya AS Muhanga na La Jeunesse FC yo ku Mumena, uwari umusifuzi wa Kane yakubiswe akurwa mu kibuga arandaswe.

Abasifuriye AS Muhanga na La Jeunesse FC, bakubitiwe ku kibuga

Izi mvururu zabereye mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu itsinda rya Kabiri (B).

Uku gukubitwa kw’umusifuzi wa Kane, byatewe no kwangirwa igitego cya La Jeunesse FC cyatsinzwe na Nshimiye Saidi, cyanzwe n’umusifuzi wo ku ruhande.

Uyu mukinnyi ntabwo yiyumvishaga impamvu igitego cye cyanzwe nyamara cyazaga cyishyura icyo AS Muhanga yari yabatsinze.

Nyuma yo gusagarira umusifuzi kwakozwe na bamwe mu bakinnyi ba La Jeunesse, Nshimiye Saidi yeretswe ikarita itukura ariko umukino ukirangira, abandi baturutse ku ntebe y’iyi kipe yo ku Mumena bashaka kujya gusagarira uwo musifuzi wabangiye igitego.

Ntabwo aba basifuzi bagezeyo kuko umusifuzi wa Kane yabitambitse ajya gukiza mugenzi we, birangira ari we ukubiswe kugeza ubwo yasohowe mu kibuga atabasha kwigenza.

Nyuma y’izi mvururu zose, Polisi y’Igihugu yahise ifatamo bamwe mu bazigizemo uruhare bajyanwa kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) y’Umurenge wa Nyamabuye.

UMUSEKE.RW