Amakipe ahagarariye u Rwanda muri Gambia yatangiye neza

Mu irushanwa Nyafurika rihuza amakipe y’ibigo by’abakozi yabaye aya mbere iwa yo, ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC] ihagarariye u Rwanda mu mupira w’amaguru n’iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro [RRA] yaruhagarariye mu cyiciro cy’abagore muri Volleyball, zatangiranye intsinzi ku mikino ya mbere zakinnye.

RBC FC yatangiranye intsinzi

Ku wa Kane tariki 9 Werurwe 2023, ni bwo iri rushanwa riri kubera muri Gambi ryatangiye, ndetse ikipe ya RRA mu cyiciro cy’abagore, yitwara neza ibona intsinzi ya mbere nyuma yo gutsinda Fire Service yo muri Gambia amaseti 3-0.

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya RBC FC ibifashijwemo na Mugisha Yvan, yatsinze ikipe ya FSQA igitego 1-0. Undi mukino iyi kipe iri bukine, iracakirana na GPPC yo muri Gambia kuri uyu wa Gatanu Saa mbiri z’i Banjul muri iki gihugu.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu mupira w’amaguru, mu gihe yatsinda uyu mukino irahita ikatisha itike ya ¼ cy’irangiza.

Ikipe yatangiye nabi, ni Wasac yatsinzwe na DGSP amaseti 3-1. RRA iragaruka mu kibuga kuri uyu munsi Saa kumi z’amanywa zo muri iki gihugu, aho iza kuba ikina wa nyuma w’amatsinda na Police yo muri Gambia.

Ubwo yahagurukaga mu Rwanda, RBC yijeje Abanyarwanda ko itagiye gutembera ahubwo igiye kuzana igikombe mu Rwanda.

RRA yatangiranye intsinzi muri Volleyball

UMUSEKE.RW