Amavubi yahamagaye abakinnyi 30 bitegura Bénin

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru [Amavubi], Carlos Alós Ferrer yatangaje urutonde rw’abakinnyi 30 bagomba gutangira umwiherero utegura imikino ibiri u Rwanda rufitanye na Bénin mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d’Ivoire.

Hakim Sahabo yongeye guhamagarwa mu Amavubi 

Kuri uyu wa Gatanu biciye kuri sheni ya YouTube y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], ni bwo hatangajwe abakinnyi 30 bagomba gutangira umwiherero utegura imikino ibiri ifite igisobanuro kinini kuri iyi kipe.

Abahamagawe 30 ni:

Abanyezamu 3: Ntwari Fiacre [AS Kigali], Kwizera Olivier [Al Kawlab],  Ishimwe Pierre [APR FC]

Ba myugariro 10: Ombolenga Fitina [APR FC], Serumogo Ally [Kiyovu Sports], Imanishimwe Emmanuel [FAR Rabat], Ganijuru Élie [Rayon Sports], Ishimwe Christian [APR FC], Niyigena Clèment [APR FC], Manzi Thierry [AS Kigali], Rwatubyaye Abdoul [Rayon Sports], Mutsinzi Ange [Jerv], Nsabimana Aimable [Kiyovu Sports].

Abakina hagati 9: Bizimana Djihadi [Deinze], Mugisha Bonheur [APR FC], Iradukunda Siméon [Gorilla FC], Rubanguka Steve [Zimbru], Niyonzima Ally [Nta kipe], Rafaël York [Gefler IF], Muhire Kevin [Al Yarmouk], Hakim Sahabo [Lille], Iraguha Hadji [Rayon Sports].

Abataha izamu 8: Kagere Meddie [Singida Big Stars], Muhozi Fred [Kiyovu Sports], Nyarugabo Moïse [AS Kigali], Mugenzi Bienvenue [Kiyovu Sports], Bizimana Yannick [APR FC], Mugisha Didier [Police FC], Habimana Glen [Victoria Rosport].

Bamwe mu bakinnyi bashya bahamagawe muri iyi kipe, harimo Mugisha Didier, Iradukunda Siméon.

Abandi bataherukaga guhamagarwa ariko bongeye guhabwa ayo mahirwe, harimo Mugisha Gilbert, Ishimwe Christian, Rubanguka Steve na Bizimana Yannick umaze iminsi yitwara neza.

- Advertisement -

Amavubi azatangira umwiherero mu mpera z’iki Cyumweru nyuma yo gukina imikino y’umunsi wa 23 ya shampiyona.

Biteganyijwe ko Amavubi azerekeza muri Bénin tariki 19-20 Werurwe 2023, umukino wa mbere bawukine tariki 22, bahite bagaruka mu Rwanda gutegura umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera i Huye tariki 27 Werurwe 2023.

Imikino ibiri u Rwanda rwakinnye, rwanganyije na Mozambique igitego 1-1 mu mukino wabereye muri Afurika y’Epfo na Sénégal yarutsinze igitego 1-0.

Abakinnyi 30 bahamagawe
Abakinnyi 30 bahamagawe mu mwiherero utegura imikino ibiri ya Bénin

UMUSEKE.RW