Comédie irakomeje! Rayon yagarutse mu gikombe cy’Amahoro

Nyuma y’amasaha make batangaje ko bivanye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko iyi kipe yemeye kugaruka muri iri rushanwa.

Rayon Sports yemeye kugaruka mu gikombe cy’Amahoro

Ku wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2023 ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwatangaje ko iyi ko iyi kipe yivanye mu gikombe cy’Amahoro kubera icyo bise akavuyo no kutubahiriza amategeko kw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa].

Gusa ntabwo byatinze kuko ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe icyemezo cyo kugaruka gukomeza iri rushanwa, biciye mu biganiro bagiranye na Ferwafa ndetse bakaba bahamya ko byagenze neza.

Iki cyemezo cyacishijwe mu ibaruwa Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier.

Bati “Nyuma y’ibiganiro ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwa Ferwafa bagiranye, tukishimira imyanzuro yafatiwemo. Tubandikiye iyi baruwa tubamenyesha ko Rayon Sports FC yemeye gusubira mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro 2023.”

Umuvugizi wa Rayon Sports yatangaje umukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro wa 1/8 wari uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu iyi kipe yagombaga kwakiramo Intare FC, utakibaye ahubwo hazatangazwa igihe uzabera.

Kwemera gukina uyu mukino, birasobanura ko umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona iyi kipe yari ifitanye na AS Kigali, uzakinwa nta kabuza ku itariki 12 Werurwe 2023.

Ibaruwa Rayon Sports yandikiye Perezida wa Ferwafa

UMUSEKE.RW