DUBAI yavuze ku nzu yubatse i Kinyinya zikagwira abaturage

Nsabimana Jean uzwi nka DUBAI yavuze ko yagerageje gukora ibyashobokaga ngo abantu bature ngo nawe yatunguwe no kubona amashusho ku mbuga nkoranyambaga y’abantu bavugaga ko inzu baguze mu Mudugudu ‘Urukumbuzi’ yasenyutse, ntiyari mu gihugu.
Inzu zahirimye bigaragara ko zasondetswe ku buryo bukomeye

Ikibazo cy’ibikorwaremzo bisenyuka bitamaze kabiri cyavuzwe cyane muri iki cyumweru n’umukuru w’igihugu, ubwo hasozwaga Itorero rya ba Gitifu b’ubutugari.

Ibi ariko byasembuwe n’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize y’umubyeyi wavugaga ko atazi icyo gukora nyuma yaho inzu yaguze mu mudugudu”Urukumbuzi” yubatswe n’ikigo Urukumbuzi Company Ltd ihagarariwe na Nsabimana Jean uzwi nka DUBAI ziguye.

Nyuma y’ibyatangajwe, mu  kiganiro n’UMUSEKE, Nsabimana Jean bakunda kwita DUBAI, yavuze ko nawe yatunguwe n’ibyabaye kuko atari abyiteze.

Ati“Amazu yo muri 2013, 2014,2015,mu by’ukuri ntacyo mfite kukubwira. Uko wabyumvise nanjye niko mbibona. Bisa nk’ibyantunguye .”

Akomeza ati” Urumva mu myaka 10 , ibyo nkubwira Biragoye. Twagerageje ibyo twabonaga byashobokaga kugira ngo abantu babone aho gutura, rero nanjye maze iminsi ntanahari ndi kubibona gutyo, nta bintu binini cyane nakubwira.”

Nsabimana Jean avuga ko nawe yatunguwe no kubona amashusho ku mbuga nkoranyambaga ndetse ko byamuhungabanyije.

Ati“Nanjye nabonye videwo, ntanahari bavuga ko hari inzu ebyri zaguye,nta makuru yabyo mfiteho neza, ubu nanye mu mutwe harahungabanye ariko nizera ko ubu byakemuka .”

Perezida Kagame yashinje uburangare abayobozi…

- Advertisement -

Umukuru w’igihugu yanenze abayobozi bakora amakosa birengagiza gukurikirana ibikorwaremezo byubakwa.

Ati “Muragiye mwubatse inyubako izo arizo zose, muratekinitse, ejo inkuta z’inyubako zigize zitya ziraguye zishe abantu. Kuki atari wowe ubabazwa?”

Mu bisubizo Minisitiri w’ibikorwaremezo yahaye umukuru w’igihugu, yavuze ko hari imikoranire mibi hagati y’inzego.

Ati” Nyakubahwa biragaruka kuri cya kibazo cy’imikoranire na cya kibazo cyo guhishirana no kudatanga amakuru ku gihe.”

Ubusanzwe izi nyubako zahawe icyangombwa cyo kubaka muri Gicurasi 2013, biteganyijwe ko zizura mu myaka itatu(3). Ni umushinga wari ugamije kubaka inzu ziciriritse.

Ku ikubitiro hubatswe inyubako y’imiryango 264 ndetse icyiciro cya kabiri hubakwa inyubako 8( apartment)

Raporo zo mu mwaka wa 2015 na 2017 zakozwe n’Ikigo Gishinzwe guteza imbere imiturire mu Rwanda n’umujyi wa Kigali wari uhagarariwe n’Akarere ka Gasabo, zagaragaje ko hakozwe amakosa atandukanye arimo no gukoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge.

Izi nzu zo kwa DUBAI raporo ya RHA n’Umujyi wa Kigali ivuga ko zisondetse

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW