Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Imikino

EAPCCO: Polisi y’u Rwanda yatsinze umukino wa mbere [AMAFOTO]

Yanditswe na: HABIMANA Sadi
2023/03/21 11:13 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Mu mikino ifungura irushanwa rihuza Igipolisi cyo muri Afurika y’i Burasirazuba, u Rwanda ruhagarariwe na Police FC mu mupira w’amaguru, rwatangiye rutsinda u Burundi bwazanye ikipe ya Rukinzo FC.

Muhadjiri na bagenzi be batsinze umukino wa mbere

Ni umukino wabanjirijwe n’ibirori byo gutangiza irushanwa ku mugaragaro, byabaye ku masaha y’amanywa kuri Kigali Péle Stadium.

Uyu mukino witabiriwe n’abakunzi ba ruhago benshi, ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda yawutangiye irusha iy’i Burundi binayiviramo kubona igitego hakiri kare cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku munota wa gatanu gusa.

Gusa bidatinze, ikipe y’Igipoli cy’i Burundi, yagarutse mu mukino binayiviramo kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 27 cyatsinzwe na Hakizimana Tity.

Kwamamaza

Iminota 45 yarangiye amakipe yombi akomeje gucungana nta yindi irabona igitego cya Kabiri.

Igice cya Kabiri cyatangiye u Burundi ubona ari bwo bufite inyota yo kubona igitego cya Kabiri ndetse burusha u Rwanda guhererekanya neza umupira, ariko kubona izamu bikomeza kuba ingume.

Byaje kuba bibi ku Barundi ku munota wa 65, ubwo Mugisha Didier yaboneraga u Rwanda igitego cya Kabiri ku ikosa ryakozwe na myugariro w’iburyo w’ikipe y’Igipolisi cy’i Burundi wari urenguriye mugenzi we awugarura mu rubuga rw’amahina, maze uyu rutahizamu arawubatanga bombi ahita awushyira mu rushundura.

Ibintu byongeye kuba bibi ku Barundi ku munota wa 79, ubwo Kayitaba Jean Bosco yatsindaga igitego cy’umutwe kuri koroneri yari itewe na Hakizimana Muhadjiri.

Nyuma yo kubona igitego cya Gatatu ku Banyarwanda, icyari gikurikiyeho ni ukubicunga kugeza iminota 90 y’umukino irangiye, birangira intsinzi iririmbiwe kuri Kigali Péle Stadium.

Umukino wundi uzahuza ibi bihugu byombi, uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023.

Kuri uyu munsi habaye umukino wa Volleyball wahuje u Rwanda n’u Burundi, wabereye muri BK Arena.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

U Rwanda: Kwizera Janvier, Rurangwa Mossi, Rutanga Eric, Turatsinze Jonh, Nsabimana Eric, Rutonesha Hesborn, Mugisha Didier, Ntirushwa Aimé, Hakizimana Muhadjiri, Ruhumuriza Patrick na Iyabivuze Osée.

U Burundi: Rugumandiye Yvan, Icoyitungiye Alain, Nizigiyimana Amissi, Mugisha Blaise, Ciza Paul, Simpo Juma, Mpawenimana Abdoul, Hakizimana Tity, Munaba Edison, Ndikumana Danny na Muhuza Patient.

Ni imikino yabaga ku nshuro ya Kane iheruka ikaba yarabereye muri Kenya, mu 2020 ni bwo yagombaga kuba ariko iza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyari kizahaje Isi.

Mugisha Didier yigaragaje muri uyu mukino
Abakinnyi 11 b’u Rwanda babanjemo
Ubuyobozi bwabanje gusuhuza abatoza
Ubwo irushanwa ryatangizwaga ku mugaragaro
IGP wa RNP yanyuze benshi
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Félix Namuhoranye yerekanye ko agishoboye kuwutera
u Burundi
Mbere gato y’uko umukino utangira
Guhangana ko kwarimo
Abarebye umukino bo baryohewe
u Burundi bwanyuzagamo bukawufata
Umukino wo wari amagasa
Abafana bo bari baje kwihera ijisho
Umutoza w’u Burundi yabibukije agera aho ananirwa ariyicarira

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Nyanza: Umugabo wavuye iwe agiye mu isoko, yasanzwe mu muferege yapfuye

Inkuru ikurikira

Volleyball: Igipolisi cy’u Rwanda cyasubiriye icy’u Burundi

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Kubibuka ni ukabasubiza ijwi mu buzima bwacu- Minisitiri Bayisenge

Kubibuka ni ukabasubiza ijwi mu buzima bwacu- Minisitiri Bayisenge

2023/05/28 10:06 AM
U Rwanda rwungutse abahanga mu bujyanama n’isanamitima ku ihungabana

U Rwanda rwungutse abahanga mu bujyanama n’isanamitima ku ihungabana

2023/05/28 8:18 AM
Inkuru ikurikira
Volleyball: Igipolisi cy’u Rwanda cyasubiriye icy’u Burundi

Volleyball: Igipolisi cy'u Rwanda cyasubiriye icy'u Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010