EAPCCO: Polisi y’u Rwanda yegukanye umudari wa Zahabu

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Igipolisi cy’u Burundi ihagarariwe na Rukinzo FC, yatsinze iy’Igipolisi cy’u Rwanda ihagarariwe na Police FC mu mukino wa Kabiri wiswe uwo kwishyura ariko Abanyarwanda begukana umudari wa Zahabu biciye ku ntsinzi ya penaliti 5-4.

Police FC yambitswe umudari wa Zahabu

Ni umukino watangiye Saa cyenda z’amanywa uri Kigali Péle Stadium, witabirwa n’abakunzi ba ruhago benshi mu Rwanda biganjemo abakomoka i Burundi, cyane ko bari baje gushyigikira ikipe y’iwabo.

Ikipe ya Rukinzo FC yatangiye umukino isatira cyane, kuko yifuzaga gushaka intsinzi hakiri kare nyuma yo kuba yari yatsinzwe umukino ubanza ibitego 3-1.

Uku gukomeza gusatira kwa Rukinzo, kwatumye Hakizimana Titi afungura amazamu ku munota wa 16 ku mupira yari ahawe na Nduwimana Danny.

Nyuma yo gutsinda igitego, byatumye ku munota wa 29, umutoza Mashami Vincent yari akoze impinduka akuramo Ngabonziza Danny wasimbuwe na Ntirushwa Aimé.

Gusa izi mpinduka nta kinini zigeze zifasha iyi kipe y’Igipolisi cy’u Rwanda kuko iminota 45 yarangiye u Burundi buri imbere n’igitego 1-0.

Igice cya Kabiri kigitangira, Mashami yahise akora izindi mpinduka muri iyi, akuramo Iyabivuze Osée wasimbuwe na Usengimana Danny wari uje kongera imbaraga mu busatirizi kugira ngo ikipe ye ishake igitego cyo kwishyura.

Ikipe ya Police FC yahise yongera imbaraga mu busatirizi, ndetse ihusha igitego cyari cyabazwe ku munota wa 78 ku mupira Usengimana Danny yacishije ku ruhande arebana n’umunyezamu gusa.

Rukinzo FC yanyuzagamo igahererekanya neza, byayiviriyemo kubona igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Cédric Mavugo wagiye mu kibuga asimbuya Hakizimana Titi, bituma Police FC ijya mu yindi mibare.

- Advertisement -

Mashami utoza ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, yongeye gukora impinduka akuramo Hakizimana Muhadjiri wasimbuwe na Kayitaba Bosco wasabwaga kwihutisha imipira igana mu busatirizi bwarimo Mugisha Didier na Usengimana Danny.

Igipolisi cy’u Burundi cyakomeje gucunga intsinzi cyari kibonye, iminota 90 irangira yegukanye amanota atatu ku bitego 2-0 hahita hitabazwa iminota 30 y’inyongera nk’uko amategeko y’iri rushanwa abigena.

Hakongerwaho iminota 30, Polisi y’ Rwanda yahise yongera ikora impinduka ikuramo Nkubana Marc wagowe cyane na Nduwimana Danny, asimburwa na Ruhumuriza Patrick wasabwaga kugarira neza.

Iyi minota y’inyongera, Polisi y’u Rwanda yakomeje gusatira ndetse Usengimana yongera guhusha uburyo bukomeye ku munota w’112 bwashoboraga kuvamo igitego ariko umupira awucisha ku ruhande rw’izamu.

Ikipe ihagarariye u Rwanda yongeye kubona ubundi buryo bwiza bwa Mugisha Didier ariko ateye ishoti risanga umunyeza Rugumandiye Yvan ahagaze neza.

Iminota 120 yarangiye bikiri ibitego ibitego 2-0 bya Rukinzo FC, bituma amakipe yombi anganya ku giteranyo cy’imikino ibiri hahita hitabazwa penaliti.

N’ubwo Rukinzo FC yatsinze mu minota 90, yahushije penaliti imwe ya Muhawenimana Abdoulkarim wayishyize mu biganza bya Kwizera Janvier.

Ibintu byongeye kuba ubuki kuri Polisi y’u Rwanda, ubwo Mugisha Didier yatsindiraga penaliti ya nyuma ikipe ye maze iyi kipe ihita yegukana umudari wa Zahabu ku ntsinzi ya penaliti 5-4. Penaliti za Police FC zatsinzwe na Kayitaba Bosco, Usengimana Danny, Mugisha Didier, Ntirushwa Aimé na Sibomana Abouba.

Ibirori byo kwambikwa imidari, biteganyijwe tariki 27 Werurwe 2023 muri BK Arena, ari na bwo iri rushanwa rizarangira.

Ababanjemo ku mpande zombi:

U Rwanda XI: Kwizera Janvier, Nkubana Marc, Rutanga Eric, Rurangwa Mossi, Turatsinze Jonh, Rutonesha Hesborn, Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier, Ngabonziza Pacifique, Nsabimana Eric, Iyabivuze Osée.

U Burundi XI: Rugumandiye Yvan [1], Ciza Paul [13], Mugisha Blaise [22], Nizigiyimana Amissi [20], Icoyitungiye Alain [19], Simpo Djuma [15], Mpawenimana Karim [28], Irakoze Jimmy [5], Munaba Edson [10], Nduwimana Danny [7], Hakizimana Titi [27].

Rukinzo FC yabanjemo
Police FC yabanjemo
Rihungu yakuyemo penaliti imwe ya Rukinzo FC
Mugisha Didier yateye penaliti yatanze intsinzi
Abakinnyi bateruye Mashamo utoza Police FC
Ibyishimo byari byinshi
Rukinzo FC yabaye iya Kabiri
Abasifuye umukino bahembwe
Umukino wo warimo guhangana gukomeye
Mugisha Didier yatanze akazi kuri Rukinzo FC
Nduwimana Danny yagoye cyane Nkubana Marc
Abasifuzi bayoboye umukino
CP Munyambo Bruce yarebye uyu mukino
Abakunzi ba ruhago bari baje kwihera ijisho

UMUSEKE.RW