EAPCCO: Uganda na Kenya zitwaye neza mu Iteramakofi

Mu mikino y’umunsi wa Kabiri mu irushanwa riri guhuza Igipolisi cyo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, EAPCCO, ibihugu birimo Uganda na Kenya byitwaye neza mu mikino ya ¼ y’Iteramakofi.

Uganda yatsinze imikino itatu

Imikino y’umunsi wa Kabiri, yabereye ku bibuga birimo icyo kuri Club Rafiki, Stade ya Bugesera, Hilltop Hotel na BK Arena yakiniwemo umukino wa Volleyball.

Mu Iteramakofi, igihugu cya Uganda cyatsinze imikino itatu irimo uwo yatsinze u Rwanda, Kenya na Sudan y’Epfo. Kenya yo yatsinze u Rwanda gusa. Éthiopie yatsinze Kenya.

Mu gice cy’Iteramakofi bakinaga mu cyiciro cya ¼. Kuri uyu munsi muri Hilltop Hotel hari gukinirwa imikino ya ½ ku Bihugu byabashije kuhagera.

Muri Volleyball, ikipe ya Kenya yatsinze u Burundi amaseti 3-1 [25-20, 18-25, 25-20, 25-18]. Kenya iragaruka mu kibuga uyu munsi Saa kumi n’ebyiri z’ijoro muri BK Arena ikina n’u Rwanda rwatsinze umukino wa mbere rwakinnye n’u Burundi.

Igihugu cya Uganda cyatsinze Tanzania muri Netball ku manota 61-46. Mu Kumasha, u Rwanda rwatsinzwe na Uganda 32-6, Kenya itsinda Tanzania 20-16. Muri iyi mikino hari gukinwa indi mikino iri kubera muri Hilltop Hotel guhera Saa tatu z’amanywa.

Mu mikino ya Taekwondo, harakinwa imikino guhera Saa cyenda z’amanywa muri Hilltop Hotel, mu gihe muri Basketball u Rwanda rukina na Tanzania muri Lycée de Kigali.

Imikino Ngororamubiri yo iri gukomereza muri Stade ya Bugesera guhera Saa mbiri n’iminota 20 za mu gitondo kugeza Saa kumi n’iminota 40 z’amanywa.

Mu mupira w’amaguru, u Rwanda ruzagaruka mu kibuga ejo ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 kuri Kigali Péle Stadium, rukina umukino wo kwishyura n’u Burundi.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko tariki 27 Werurwe 2023, ari bwo iri rushanwa rizasozwa. Biteganyijwe ko ibirori byo kurisoza bizabera muri BK Arena.

Riri gukinwa ku nshuro ya Kane kuva uyu muryango wa EAPCCO ubayeho. Washinzwe mu rwego rwo kurwanya Ibyaha byambukiranya Imipaka.

Imikino ya Netball iri kubera kuri Club Rafiki
Uganda yatsinze Tanzania muri Netball
Kenya yatsinze u Burundi muri Volleyball
Imikino Ngororamubiri iri gukinirwa kuri Stade ya Bugesera
Uko imikino y’Iteramakofi yagenze
Imikino yose y’umunsi wa Gatatu

UMUSEKE.RW