FERWAFA yamaganye urugomo rwakorewe abasifuzi i Muhanga

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru, FERWAFA, ryatangaje ko ryitandukanyije n’ibikorwa by’urugomo byakorewe abasifuzi ku mukino wahuje AS Muhanga na La Jeunesse FC.

FERWAFA yamaganye ibyabereye i Muhanga

Ku wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, ikipe ya AS Muhanga yakiriye La Jeunesse FC mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya Kabiri.

Uyu mukino warangiye iyi kipe irebererwa n’Akarere ka Muhanga itsinze iy’i Nyamirambo igitego 1-0 ariko usozwa n’imvururu zo gusagarira umusifuzi wo ku ruhande.

Izi mvururu zatejwe n’abakinnyi ba La Jeunesse FC kubera kutishimira ibyemezo by’abasifuzi banze igitego cya bo.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru, FERWAFA, ryasohoye Itangazo rigenewe abanyamakuru, rivuga ko ibi bikorwa bikwiye kwamaganirwa kure.

Bakomeje bavuga ko mu gihe haba hari ibyemezo bitumvikanyweho, abatabyishimiye bafite uko bakwiye kubijuririra bidaciye mu mirwamo nk’iyabaye i Muhanga.

Mu Rwanda hakomeje kugaragara abakunzi ba ruhago batishomira ibyemezo by’abasifuzi, ahanini bituruka ku gitutu kiri ku batoza no ku makipe ari kurwanira igikombe cya shampiyona.

FERWAFA yitandukanyije n’urugomo rwakorewe abasifuzi i Muhanga

UMUSEKE.RW