Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Imikino

FERWAFA yategetse Kiyovu Sports gushaka umutoza

Yanditswe na: HABIMANA Sadi
2023/03/13 8:08 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru, Ferwafa, bwibukije ubwa Kiyovu Sports ko bukwiye gushaka umutoza wujuje ibyangombwa utari Mateso Jean de Dieu.

Mateso Jean de Dieu (uri ibumoso) amaze amezi arenga abiri atoza nk’umutoza mukuru w’agateganyo

Ni nyuma yo gusubiza mu nshingano uwari umutoza mukuru w’iyi kipe, Alain-André Landeut usanzwe ari Manager Sportif w’iyi kipe.

Kuva mu Ukuboza 2022, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwasubije Alain-André Landeut mu nshingano ze nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Kuva ubwo ikipe yahise ifatwa na Mateso Jean de Dieu mu buryo bw’agateganyo, ariko igihe kigenwa na Ferwafa cyararangiye.

Kwamamaza

Nyuma yo kurenza igihe cy’iminsi 30 cyo kuba umutoza w’agateganyo kigenwa n’iri shyirahamwe, Kiyovu Sports yandikiwe ibwirwa ko ubwo shampiyona izaba isubukuwe, Mateso atazemererwa gutoza nk’umutoza mukuru.

Komiseri Ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa akaba n’Umuvugizi wungirije w’iri shyirahamwe, yemereye UMUSEKE ko iyi kipe yarengeje igihe.

Ati “Amabwiriza agenga amarushanwa ya Ferwafa agena ko umutoza w’agateganyo atarenza iminsi 30. Babwiwe ko bagomba gushaka umutoza mukuru.”

Uretse ibi Ferwafa ivuga ariko, n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemera ko bwamaze kubwirwa gushaka umutoza mukuru wujuje ibisabwa kandi buri gukora kuri iki kibazo mu buryo bwihuse.

Amategeko amarushanwa agenga amarushanwa ya Ferwafa, avuga ko kugira ngo wemererwe gutoza mu Cyiciro cya Mbere nk’umutoza mukuru, ugomba kuba ufite Licence A CAF cyangwa B CAF.

Ni mu gihe Mateso Jean de Dieu we afite Lince C CAF yemerewe kungiriza mu Cyiciro cya Mbere.

Shampiyona biteganyijwe ko izasubukurwa tariki 2 Mata 2023, hakinwa imikino y’umunsi wa 24.

Alain-André Landeut yasubijwe mu nshingano za Manager Sportif wa Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Musanze: Kugira ngo buzuze ubuziranenge bwa rukarakara bisaba gushaka ubutaka ahandi

Inkuru ikurikira

Nyanza: Umusore uzwiho kunywa itabi rikaze yakubise se isuka mu mutwe

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Inkuru ikurikira
Nyanza: Umusore uzwiho kunywa itabi rikaze yakubise se isuka mu mutwe

Nyanza: Umusore uzwiho kunywa itabi rikaze yakubise se isuka mu mutwe

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010