FERWAFA yimuye umukino wa Rayon Sports n’Intare

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], ryamenyesheje Rayon Sports n’Intare FC ko umukino wo kwishyura wari kuzihuza uyu munsi wimuriwe itariki.

Umukino wa Rayon Sports n’Intare FC wimuwe

Byari biteganyijwe ko izi kipe zombi zikina umukino wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, uyu munsi Saa sita n’igice z’amanywa [12h30] kuri Stade ya Bugesera.

Mu buryo butunguranye, Ferwafa yandikiye ubuyobozi bw’izi kipe zombi buzimenyesha ko uyu mukino washyizwe tariki 10 Werurwe 2023.

Mu mpamvu iri shyirahamwe rivuga ryashingiyeho ryimura umukino, ari uko mu gihe ikipe zombi zanganya muri uyu mukino, hakongerwaho iminota y’inyongera nyamara mu gihe mbere izanganyaga zahitaga zijya gutera penaliti ngo hamenyekane ikipe ikomeza.

Mu kugira ingaruka zirindwa, Ferwafa yavuze ko Stade ya Bugesera nta matara ifite ku buryo yacanwa mu gihe umukino wageza nijoro.

Amakuru avuga ko Intare FC ari bo basabye ko umukino wakwimurwa kubera ko hari amategeko atarubahirijwe, cyane cyane ku masaha ari hagati yo gukina umukino n’undi [Amasaha 48].

Umukino ubanza wahuje izi kipe, Rayon Sports yari yatsinze Intare FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade Ikirenga i Shyorongi.

FERWAFA yandikiye amakipe yombi

UMUSEKE.RW