Gikondo: Ahitwaga kuri “Morgue” hagiye kubera igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge n’uburaya

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Urupapuro rumenyekanisha iki giterane

Itorero rya ADEPR Gashyekero ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikondo, bateguye igiterane cy’ivugabutumwa, kigamije gufasha ibyiciro bitandukanye kuva mu ngeso mbi zirimo kwijandika mu biyobyabwenge, uburaya n’ibindi.

Urupapuro rumenyekanisha iki giterane

Ni muri gahunda ya Werurwe, Ukwezi k’Umuturage mu Karere ka Kicukiro aho hari gahunda yo gufasha abakuwe mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi kwiteza imbere.

Umuyobozi wa ADEPR Gashyekero, Hagenimana Anastase, yasobanuye ko ivugabutumwa ryo hanze bateguye rigamije gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Ati “Twateguye iri vugabutumwa tugamije kurwanya ibibazo byugarije umuryango nyarwanda. Ibyo bibazo byiganjemo ibiyobyabwenge, uburaya n’ibindi. Twizera ko mu bunararibonye twagize mu biterane bitandukanye byatanze umusaruro ukomeye.”

Akomeza avuga ko mu biterane byabanje abantu batuye [Kwatura] ibintu bikomeye batabwira ubuyobozi cyangwa ababyeyi, bityo akaba ariyo mpamvu hateguwe iki giterane gitumiwemo buri wese hagamijwe gutanga umusaruro mwiza.

Avuga ko iki giterane kizabera ahitwa mu Bwiza bwa Gatare hahoze hitwa kuri [Morgue] kubera umubare w’abantu benshi basabitswe n’ibiyobyabwenge baharangwaga.

Hagenimana yongeyeho ko ibiterane byabanje mbere byagiye bifasha cyane, ari na yo mpamvu n’iki cyateguwe.

Ati “Byatanze umusaruro, kuko kuri uyu munsi ubuhamya bw’ababivuyemo nibwo twifashisha guhindura abandi kandi twizera ko gitanga umusaruro cyane ko baraba bari kubibwirwa n’abahoze muri izo ngeso ubu bakaba bafite ibindi bakora”.

Iki giterane k’iminsi ibiri kizaba ku wa 25-26 Werurwe 2023 kizitabirwa na Korari Hoziana, Kabeza Choir yi Kanombe, Betifague yo mu Karambo na Siloam yo mu Karambo n’izindi Korari zo muri ADEPR Gashyekero.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW