Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Gufungura Paul Rusesabagina, “hatewe intambwe ikomeye mu biganiro”

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/03/13 3:56 PM
A A
2
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’ikinyamakuru Semafor yatangaje ko hari ibiri gukorwa mu kuba u Rwanda rwavana mu nzira ikibazo cya Paul Rusesabagina, America yifuza ko arekurwa.

Paul Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda mu mayeri menshi muri Kanama, 2020 akaba yari avuye i Dubai

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere  mu kiganiro n’umunyamakuru Steve Clemons, ubwo hatangizwaga inama mpuzamahanga yiga ku mutekano, Global Security Forum iri kubera i Doha muri Quatar.

Mu bihe bitandukanye ibihugu by’amahanga cyane ibyo mu Burengerazuba bw’Isi byakomeje gutitiriza bisaba ko Paul Rusesabagina arekurwa.

Icyakora u Rwanda rwo rwakomeje guhagarara mu murongo w’uko akwiye guhabwa ubutabera bukwiye ku wakoze ibyaha.

Kwamamaza

Umukuru w’igihugu agaruka ku busabe bw’ibyo buhugu, ngo Paul Rusesabagina wakatiwe n’inkiko afungurwe, yavuze ko hari ibiri gukorwa.

Yagize ati “Navuga ko hari akazi kari gukorwa kuri byo, ntabwo turi abantu bashaka gukwamira ahantu hamwe, nta gukora urundi rugendo rujya imbere, ku mpamvu iyo ari yo yose.”

Perezida Kagame yabwiye uriya munyamakuru ko bizwi mu mateka ko mu Rwanda habaye intambwe, hagerwa ku iterambere kubera ko “habayeho kubabarira ibitari bikwiye imbabazi, abantu bagize uruhare muri Jenoside, benshi barafungurwa.”

ibiri gukorwa ngo dukemure iki kibazo cya Rusesabagina.  Ntabwo turi ba bantu bashaka gukomeza ibintu ngo ntihabe hari igikorwa.”

Perezida Paul Kagame yakomeje agira ati “Ntitwibohera kuri ako kahise kacu, hari ibiganiro no kureba inzira zose zishoboka zakemura icyo kibazo, hatabayeho kurenga ku mahame remezo ajyanye n’icyo kibazo, ntekereza ko hazakomeza kugira ibindi bikorwa.”

Umunyamakuru Clemons yasabye Perezida Paul Kagame ko igihe hazagira ikindi gikorwa yazamubwira!

Muri Mata umwaka ushize urukiko rw’ubujurire rwahaye igifungo cy’imyaka 25 Paul Rusesabagina. Mbere yari yivanye mu rubanza rugitangira avuga ko atizeye kubona ubutabera buboneye.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

UN yakuyeho igihu, ivuga ibinyuranye n’ibyo benshi bibwira kuri MONUSCO

Inkuru ikurikira

Musanze: Kugira ngo buzuze ubuziranenge bwa rukarakara bisaba gushaka ubutaka ahandi

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Inkuru ikurikira
Musanze: Kugira ngo buzuze ubuziranenge bwa rukarakara bisaba gushaka ubutaka ahandi

Musanze: Kugira ngo buzuze ubuziranenge bwa rukarakara bisaba gushaka ubutaka ahandi

Ibitekerezo 2

  1. Rebero Jeremy says:
    shize

    None se “presha” igeze iwacu? Hari benshi n’ubundi bavuzeko Rusesabagina azafungurwa kubera ko Amerika n*Uburayi bshyiraho igitutu (“presha”) uretseko Prezida yavuzeko bidashoboka. Njye nsanga bitaba bibi uwo mugabo afunguwe. Gusa hari ibindi bibazo bijyanye no kuba yafungurwa. Prezida ubwe yavuze ko muri dosiye ye harimo n’abandi bakoranye ibyaha. Ubutabera rero bwaba nabo bafunguwe. Ikindi nuko hatafungurwa abahamijwe ibyaha biremereye harimo n’iyicwa ly’abantu maze ngo abafungiwe ibyaha byoroheje bakomeze gufungwa nk’abafungiye ko batambukije ibiganiro kuri za murandasi cyanga abafungiwe ko basomye inyandiko izi n’izi. Ndetse nkongeraho ko hakwiye impozamarira ku bantu bafungiwe ubusa.

  2. Pingback: “Nimundekura nzibagirwa kunenga Politiki z’u Rwanda”, byinshi ku mbabazi zahawe Rusesabagina – Umuseke

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010