AMAKURU MASHYA ku Munyamakuru wa Flash FM wakubitiwe i Nyagatare

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
John Gumisiriza ararembye
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare, bwatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza ku bagizi ba nabi bateze umunyamakuru wa Radiyo Flash ishami rya Nyagatare, bakamukomeretsa bikomeye mu mutwe.

John Gumisiriza ararembye

Mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2023, nibwo Gumisiriza John yari avuye ku kazi, ageze ahitwa Barija, mu Mujyi, ategwa n’abagizi ba nabi, baramukubita, bamukomeretsa mu mutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare,Ingabire Jenny, yabwiye UMUSEKE ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, hari abo ruri gukoraho iperereza.

Yagize ati “Iperereza ryatangiye, turi gufatanya na RIB na Polisi, […], hari ikindi kiganiro yagiranye n’ubugenzacyaha.”

Tukimara kumenya ayo makuru hatangiye iperereza rikorwa n’inzego zibishinzwe ariko kugeza ubu nta muntu urafatwa ariko turi gukurikirana.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, na ye yabwiye UMUSEKE ko hatangiye iperereza.

Yagize ati “RIB imaze kumenya amakuru ko uwitwa Gumisiriza John yakubiswe agakomeretswa n’abantu bataramenyekana, yatangije iperereza.”

Ubuyobozi buvuga ko hagiye gukazwa umutekano ku bufatanye n’abaturage, bakarwanya urugomo rukorwa n’insoresore.

Umuyobozi wa Radiyo Flash ishami rya Nyagatare, Kwigira Issa, yavuze ko mu rukerera ari bwo Gumisiriza John yajyanywe ku Bitaro bya Kanombe kugira ngo abagwe ku mutwe.

- Advertisement -

Ati “Ari i Kigali, bamujyanye i Kanombe, yaraye ahageze nka saa munani. Navuganaga na Mama we avuga ko bagiye kumubaga mu mutwe kubera ko bamukubise ikaro, hari igufa bakomerekeje ryagize ikibazo.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare bwahumurije umuryango w’uyu munyamakuru, busaba abaturage kujya batanga amakuru y’ahantu harangwa urugomo.

Nyagatare: Umunyamakuru yagizwe intere n’abagizi ba nabi

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW