Ibintu bitanu byafasha Amavubi gutsinda Bénin

Mu gihe habura amasaha make ngo u Rwanda rukine na Bénin umukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika 2024, buri Munyarwanda yakwishimira kubona intsinzi isigara mu Rwanda.

Amavubi nta kosa agomba gukorera kuri Kigali Péle Stadium ku mukino wa Bénin

Ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023, Amavubi azakira ikipe y’Igihugu ya Bénin mu mukino uzabera kuri Kigali Péle Stadium Saa cyenda z’amanywa [15h]. umukino ubanza wahuje ibi Bihugu byombi, byaguye miswi binganya igitego 1-1 mu mukino wabereye i Cotonou.

Amavubi arasabwa ibintu byinshi ngo abashe gutsinda uyu mukino, ariko hari Ibiza imbere y’ibindi.

  • Kutabanzwa igitego na Bénin!

Mu gihe wifuza gutsinda ikipe muhanganye nk’uko bihurizwaho n’abasesengura umupira w’amaguru, wirinda ko igutanga kubona izamu ryawe kuko iyo bibaye akazi kaba kiyongereye.

  • Kubona inshundura z’ikipe muhanganye!

Mu gihe wabashije kubanza kurinda izamu ryawe neza, igikurikira ni ugushaka intsinzi kandi ishaka biciye mu gitego cyangwa ibitego winjiza mu izamu ry’ikipe muhanganye.

Amavubi yagaragaje ko byashoboka yakina agashaka igitego, kandi akabasha kukirinda n’ubwo iminota ya nyuma y’umukino yakunze kugora u Rwanda ku mikino iheruka.

  • Guterwa akanyabugabo ku nzego bireba!

Mu mupira w’amaguru ku Isi yose, abakinnyi bakunda umuntu ubaba hafi biciye mu duhimbazamusyi ariko ikirenze kuri ibyo ukabereka ko uhari ku bwa bo.

Mu Rwanda, inzego zireberera umupira w’amaguru zirimo Ishyiramwe Nyarwanda riwuyobora, Ferwafa na Minisiteri ya Siporo. Birasaba izi nzego kuba hafi cyane y’abakinnyi biciye mu biganiro no mu duhimbazamusyi two kubaha.

  • Abanyarwanda kuba inyuma y’abakinnyi!

Mu Rwanda hadutse indwara yo guca intege abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, ahanini bamwe mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru bamaze gutera icyizere aba bakinnyi.

- Advertisement -

Iyi myumvire idakwiye, Abanyarwanda bakwiye kuyirukana mu bwonko bagashyigikira Amavubi kuko ni ay’u Rwanda si ay’umuntu ku giti cye. Abakinnyi bakeneye ubereka ko na bo babishobora kuko ababishobora bavukiye amezi icyenda nka bo.

  • Kutivangira k’umutoza w’Amavubi!

Buri wese ukurikiranira hafi Amavubi, ahamya ko gutsinda Bénin bishoboka ariko bisaba gukinisha abeza mu bahamagawe bose.

Ibi bisaba umutoza mukuru w’iyi kipe, kutivangira ngo abe yahindagura ikipe asanzwe abanza mu kibuga. Ibi birasobanura ko niba Amavubi yarakuye inota rimwe i Cotonou, Carlos Alós Ferrer nta kosa ryo guhindaguranya ikipe ibanzamo akwiye gukora.

Ibi bintu bitanu mu gihe byakwitabwaho uko bikwiye, intsinzi ishobora kuba yasigara i Kigali ndetse hagasigara hakorwa indi mibare yo kuzashaka amanota yandi kuri Mozambique na Sénégal kuko yose izabera mu Rwanda.

U Rwanda rufite amanota abiri mu mikino itatu rumaze gukina, mu gihe Bénin ifite inota rimwe. Iri tsinda L riyobowe na Sénégal ifite amanota icyenda ku yandi, Mozambique igakurikira n’amanota ane.

Bénin ifite akazi gakomeye imbere y’Amavubi

UMUSEKE.RW