IFOTO itangaje: Umwana utaruzuza imyaka 10 yitabiriye isiganwa ry’amagare

Irushanwa ry’amagare rigamije kuzamura impano z’abato bakina uyu mukino, Kivu Belt Race ryabereye i Rubavu ku Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023, ryagaragayemo umwana muto utarageza imyaka icumi.

Bahati Jesus yishimiwe na benshi

Iri siganwa ryabereye mu Karere ka Rubavu, abato (Cadets&Cadettes) ni bo batangiriye bakuru ba bo.

Muri iki Cyiciro, cyikinwaga n’abavutse mu 2000 kuzamura, benshi batunguwe no kubona Bahati Jesus w’imyaka umunani gusa.

Ni umusore wishimiwe n’abaje gukurikira iri siganwa.

Bahati yashimishije benshi

UMUSEKE.RW