Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Afurika

Igisirikare cya Congo kirashinja M23 kurasa ku ngabo z’u Burundi

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/03/07 6:47 AM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Mu mirwano ikomeje kubera muri Teritwari ya Masisi, igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC cyavuze ko ibisasu bya M23 byahitanye umuntu umwe, ndetse bikomeretsa abantu 6.

Ingabo z’u Burundi zagiye muri Congo mu mpera z’icyumweru gishize ni zo zirinze impunzi ahitwa Mubambiro

Imirwano ikomeje kubera mu nkengero z’agace gatuwe ka Sake, muri Km 27 hafi y’umujyi wa Goma.

Abo ku ruhande rwa leta ya Congo bavuga ko ibisasu byarashwe n’umutwe wa M23 byishe umuntu umwe, bikomeretsa abandi 6 ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 06 Werurwe, 2023 ahitwa Sake na Mubambiro.

Lt.Col Njike Kaiko, Umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya Ruguru, yavuze ko bamaganye kwica agahenge ko guhagarika imirwano byakozwe n’umutwe wa M23, akavuga ko uretse gutera ku ngabo za FARDC, wanateye ku ngabo z’u Burundi zoherejwe kurinda inkambi y’abaturage bavuye mu byabo.

Kwamamaza

Radio Okapi ivuga ko humvikanye ibisasu 6 byaturitse ahitwa Virunga (hazwi nko kwa Mama Zaina) hakaba hari abantu bahahungiye.

Umukecuru w’imyaka 60 yahasize ubuzima, naho abakomeretse bajyanwa kwa muganga nk’uko Perezida wa sisiyete sivile y’i Mubambiro, Leopold Mwisha yabibwiye Radio Okapi.

Leopold Mwisha avuga ko abaturage bagize ubwoba, ndetse ngo mu minsi ibiri ishize hari abanda baturage 5 bakomerekejwe na bombe yaturikiye ahitwa Katembe, hafi ya Sake.

Imbuga zikoreshwa n’umutwe wa M23 ziremeza ko ku wa Mbere wigaruriye agace ka KIBIRIZI kari indiri ya FDLR.

Ku by’igitero ingabo za Congo zivuga ko cyakozwe na M23, na yo yasubiyemo amagambo y’umuvugizi w’igisirikare cya Congo muri Kivu ya Ruguru, ivuga ko “yamaganye kurenga ku masezerano y’agahenge bikozwe n’ingabo za Leta n’abazifasha”.

M23 na yo igashinja ingabo za Leta kuba ari zo ku wa Mbere tariki 06/03/2023 zagabye igitero ku ngabo z’u Burundi ziri muri Congo mu rwego rw’ingabo z’Akarere zigamije gusubiza ibintu mu buryo.

Icyo gitero cyagabwe ahahungiye abavuye mu byabo mu Mubambiro, ngo cyakozwe n’imbunda za mortier mm 82 na mm 120.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo u Burundi bwohereje “Abakomando” 100 bo mu mutwe w’ingabo z’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba.

Biteganyijwe ko nta gihindutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, impande zihanganye muri Congo zishyira mu bikorwa agahenge ko guhagarika imirwano, hagakomeza inzira z’ibiganiro.

Lt.Col Njike Kaiko, Umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya Ruguru

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Nyanza: Hari abakozi ba G.S Gahombo A bamaze amezi menshi badahembwa

Inkuru ikurikira

Aya makuru ni ingenzi kuri wowe! Sobanukirwa byimbitse Kanseri, ibimenyetso n’inama zagufasha kuyirinda

Izo bjyanyeInkuru

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
M23 si umutwe w’ibyihebe, barwanira uburenganzira bwabo – Gen Muhoozi

Gen Muhoozi agiye gusezera igisirikare – Arajya he?

2023/03/27 3:41 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Inkuru ikurikira
Aya makuru ni ingenzi kuri wowe! Sobanukirwa byimbitse Kanseri, ibimenyetso n’inama zagufasha kuyirinda

Aya makuru ni ingenzi kuri wowe! Sobanukirwa byimbitse Kanseri, ibimenyetso n'inama zagufasha kuyirinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010