Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Gen Gatsinzi Marcel umuntu mwiza “wumva ubumwe bw’Abanyarwanda”

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/03/08 2:11 PM
A A
1
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo rigaragaza akababaro cyatewe n’urupfu rwa (Retired) Gen Gatsinzi Marcel wabaye Minisitiri w’Ingabo, mu butegetse bwa RPF-Inkotanyi.

Gen RTD Gatsinzi Marcel yapfiriye mu Bubiligi

Gen Gatsinzi Marcel yaguye mu Bubiligi ku wa Mbere tariki 06 Werurwe, 2023.

RDF ivuga ko yababajwe n’urupfu rw’uyu musirikare mukuru wabaye Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2002 kugera mu 2010.

Gen Gatsinzi yanabaye Minisitiri w’Ibiza no Gucyura impunzi kuva 2010 kugeza 2013.

Kwamamaza

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko cyihanganishije umuryango wa nyakwigendera Gen Gatsinzi Marcel muri ibi bihe by’agahinda.

Yari umuntu mwiza….

Umwe mu babanye na Gen Gatsinzi Marcel yabwiye UMUSEKE ko yari umuntu mwiza. Ati “Ni umuntu mwiza, yumva abantu, yumva ibintu, yari umuntu wumva abantu ndetse wumva ibintu, umuntu ushyira mu gaciro mu buzima.”

Ntifuje ko tuvuga amazina ye, gusa, yabwiye UMUSEKE ko Gen Gatsinzi ari we wumvishaga abasirikare ba Leta ya Habyarimana Juvenal kumvikana n’aba APR (Inkotanyi) bari bahanganye ku rugamba.

Gen Gatsinzi Marcel yasimbuwe na Gen James Kabarebe ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo (Photo The NewTimes)

Kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi mu Rwanda, General Gatsinzi yagaragaye mu myanya ikomeye y’ubutegetsi haba mu gisirikare ndetse no muri politiki.

Mu mwaka wa 1995 General Gatsinzi yabaye umugaba wungirije w’igisirikare cya leta nshya yari imaze gushingwa mu Rwanda.

Hagati y’umwaka wa 1997 n’2000, General Gatsinzi yashinzwe kuyobora Gendarmerie y’igihugu aho yavuye ajya gushingwa urwego rw’igihugu rw’ubutasi – National Security Service – kugeza mu mwaka wa 2002.

Mu gihe cy’imyaka 8 yashinzwe kuyobora ministeri y’ingabo hagati y’umwaka wa 2002 na 2010.

General Marcel Gatsinzi yabaye kandi ministri ushinzwe kurwanya ibiza hagati ya 2010 na 2013 kuva icyo gihe akaba ataragize akandi kazi kazwi ka leta.

Aha Gatsinzi Marcel yari Minisitiri w’Ibiza no gucyura impunzi

Hagati y’umwaka wa 1990 na 1994 General Gatsinzi yabaye mu mutwe w’indorerezi hagati y’ingabo za Habyarimana n’iz’umutwe wa FPR-Inkotanyi barwanaga.

Ubusanzwe Gatsinzi Marcel yavukiye mu mujyi wa Kigali tariki 09 Mutarama, 1948.  Amashuri ye yayarangije mu 1968 mu ishuri rya Mutagatifu Andreya i Nyamirambo.

Yize ibya gisirikare (Military Academy Kigali) mu mwaka wa 1970. Yakomereje mu ishuri ryigisha iby’intambara mu Bubiligi (Ecole de Guerre Brussels-Belgium) mu mwaka wa 1976, ndetse yiga ibya politiki muri America (Institute of World Politics WDC USA), mu mwaka wa 2000.

Gen Gatsinzi Marcel yabaye indorerezi hagati y’ingabo za Leta ya Habyarimana n’iz’umutwe wa FPR-Inkotanyi byari bihanganye

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

APR FC yemeje ko yatandukanye n’umutoza

Inkuru ikurikira

Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy’Amahoro

Izo bjyanyeInkuru

Kamonyi: Bafite umuhigo wo gusezeranya imiryango 1800

Kamonyi: Bafite umuhigo wo gusezeranya imiryango 1800

2023/03/25 5:17 PM
Nyanza: Abakuru b’imudugudu bizejwe guhabwa telefone zigezweho

Nyanza: Abakuru b’imudugudu bizejwe guhabwa telefone zigezweho

2023/03/25 4:38 PM
Abanyarwanda basabwe uruhare mu kurandura Igituntu

Abanyarwanda basabwe uruhare mu kurandura Igituntu

2023/03/25 2:40 PM
 Abarangije amasomo muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic basabwe gutanga akazi

 Abarangije amasomo muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic basabwe gutanga akazi

2023/03/25 2:13 PM
Intare FC irakemanga ibyemezo bya Ferwafa

Intare FC irakemanga ibyemezo bya Ferwafa

2023/03/25 1:10 PM
Miss Elsa  yujuje imyaka 25, Prince Kid aramutaka

Miss Elsa yujuje imyaka 25, Prince Kid aramutaka

2023/03/25 12:04 PM
Inkuru ikurikira
Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy’Amahoro

Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy'Amahoro

Ibitekerezo 1

  1. Pingback: Ijambo Perezida Kagame yageneye umuryango wa Gen (Rtd) Gatsinzi – Umuseke

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Kamonyi: Bafite umuhigo wo gusezeranya imiryango 1800

Kamonyi: Bafite umuhigo wo gusezeranya imiryango 1800

2023/03/25 5:17 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010