Ikibazo cya AS Kigali ni Casa Mbungo?

Na n’ubu haribazwa icyabaye mu ikipe ya AS Kigali yasoje neza imikino ibanza ya shampiyona, ariko mu yo kwishyura bikaba bikomeje kuyibera bibi, ndetse bamwe bibaza niba hari uruhare umutoza mukuru, Casa Mbungo André yaba afite muri uku kurumba kw’amanota.

Bamwe bati Mbungo si we uza imbere mu musaruro mubi wa AS Kigali

Uko iminsi yicuma, ni ko shampiyona igenda yegereza ku musozo kuko ubu hasigaye imikino umunani gusa ngo ishyirweho akadomo kuko mu Rwanda hakinwa imikino 30.

Ubwo uyu mwaka w’imikino 2022/2023 wari ugiye gutangira, benshi mu bakurikirana shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, bahurizaga ko ikipe ya AS Kigali ikomeye kurusha izindi ndetse inafite amahirwe menshi yo kuzacyegukana.

Ibi byakomeje gusa n’impamo kugeza imikino ibanza irangiye, iyi kipe iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Gusa ibi ntabwo byatinze kuko iyi kipe irebererwa n’Umujyi wa Kigali, yatangiye nabi imikino yo kwishyura kuko muri irindwi imaze gukina, yatsinzemo umwe gusa [Gorilla FC], inganyamo ibiri ya Étincelles FC 2-2, na Sunrise FC 2-2, itsindwa itatu [Espoir FC, Rwamagana City, Police FC].

Uyu musaruro mubi watumye iyi kipe yiyambura amahirwe yo gukomeza kwiruka ku gikombe cya shampiyona, kuko ubu igeze ku mwanya wa kane n’amanota 38.

Ibi byose byiyongeraho abakinnyi babiri ikipe yongeyemo mu mikino yo kwishyura, barimo Djibrine Akuki wavuye muri Mukura VS na Manzi Thierry uteri ufite ikipe.

Uku gukura nk’isabune kwakomeje kwibazwaho na benshi, bamwe badatinya no kubihuza na byinshi abayiyobora baba bashoye kugira ngo ikipe ibe itinywa ariko bikaba iby’ubusa.

Bamwe bati zitukwamo nkuru!

- Advertisement -

Hari abahamya ko umutoza mukuru wa AS Kigali, Casa Mbungo André ari ukwiye kubazwa uyu musaruro kuko ari nawe wagize uruhare runini mu bakinnyi ikipe yaguze.

Gusa abazi neza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, bahamya ko uyu mutoza atari we gusa kibazo cyo gutuma ikipe ibura umusaruro mwiza yifuza ko ahubwo n’abakinnyi ari abo kurebwaho.

Abahamya ko uyu mutoza adakwiye kuba ari we uza imbere mu bakwiye kubazwa uyu musaruro, bashingira ku kuba atari we wenyine waba abuze igikombe cya shampiyona muri iyi kipe nyamara afite ikipe nziza inahabwa amahirwe kuko hari n’abandi barimo Nshimiyimana Eric bakibuze bagikozaho imitwe y’intoki.

Abakinnyi bo bakora akazi uko gakwiye gukorwa?

Abazi neza abakinnyi bo mu Rwanda, bahuriza ku mvugo ivuga ko bamwe muri bo ari ba ntibindeba ndetse batanubaha akazi uko bikwiye nyamara abakoresha ba bo baba ntako batagize ngo bababonere ibyo babagomba byose birimo imishahara n’uduhimbazamusyi.

Abayobozi b’ikipe ni abere muri uyu musaruro nkene?

Umwe mu bayobozi b’amakipe bazwiho kwitangira ikipe bayobora, ni Shema Ngoga Fabrice uyobora AS Kigali. Uyu muyobozi atangirwa ubuhamya n’abakinnyi ndetse n’abatoza bose bagiye baca muri iyi kipe mu gihe cyose akiyibereye umuyobozi.

Ibi birasobanura neza ko ubuyobozi bw’ikipe bukora ibishoboka byose, ariko umusaruro ukaburira ahandi.

Amaherezo araba ayahe?

Abasesengura neza shampiyona y’i Nyarugenge, bahamya ko kuba iyi kipe nta bafana benshi ifite bayishyiraho igitutu bituma nta n’uwita ku musaruro wa yo uko waba umeze kose.

Iherezo ry’iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino, ibimenyetso bigaragaza ko igikomeye yakora ari ukuguma mu makipe ane ya mbere ariko ibijyanye n’igikombe byo ikabyibagirwa mu rwego rwo kwifasha gutekereza ku mwaka utaha w’imikino 2023/2024.

AS Kigali ibitse ibikombe bitatu by’Amahoro, harimo bibiri yatwaranye na Casa Mbungo André na kimwe yatwaranye na Sogonya Hamiss Cyishi.

AS Kigali ikomeje kwivana mu zihanganiye igikombe cya shampiyona
Ikipe yongeyemo abarimo Manzi Thierry ariko byanze!

UMUSEKE.RW