Imbaraga z’umurengera zagaruye Mudahemuka Clovis muri Gisagara

Nyuma yo kwandikirwa n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi abwirwa ko yahagaritswe mu nshingano zo kuyobora ikipe ya Gisagara Volleyball Club, Mudahemuka Clovis yagaruwe muri izi nshingano mu buryo bwatunguranye.

Mudahemuka Clovis yagaruwe kuyobora Gisagara VC

Ku cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, ni bwo hagaragaye ibaruwa yanditswe na Dr Kubumwe Célestin uyobora Inama y’Ubutegetsi ya Gisagara VC, yandikira Mudahemuka Clovis uyobora iyi kipe.

Uyu muyobozi yandikiwe amenyeshwa ko atakiri umuyobozi w’ikipe ndetse yamaze gusimburwa na Visi Perezida we wa Kabiri Ushinzwe amarushanwa.

Ntabwo byatinze ndetse ntibyanasabye amasaha menshi, kuko biciye ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, iyi kipe yatangaje ko Mudahemuka akiri umuyobozi.

Bati “Gisagara, none kuwa 13/03/2023 Nyuma yo gusanga harabayeho icyuho cyo guhana amakuru hagati ya komite ya CA na Comite nyobozi ya Gisagara Volleyball Club, Inama yahuje izo comite zombi yanzuye ko MUDAHEMUKA Clovis akomeza kuba umuyobozi wa GVC.”

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu muyobozi yagaruwe mu nshingano n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome nyuma ya byinshi bivugwa muri iyi kipe ariko ahanini bishingiye ku mutungo.

Iyi kipe ikomeje kuvugwamo umwuka mubi uturuka ku rwikekwe rw’abanyamuryango ba yo n’abaturage bahavuka.

Gisagara VC bivugwa ko yamaze kubona umutoza mushya, Yakan Lawlence wasimbuye Nyirimana Fidèle uherutse kwegura kuri uyu mwanya.

Gisagara VC ikomeje kuvugwamo ibibazo birimo kwikekana
Ibaruwa yari yandikiwe Mudahemuka Clovis avanwa mu nshingano zo kuyobora Gisagara VC

UMUSEKE.RW

- Advertisement -