Imikino y’abakozi: RBC FC yahaye RBA ubutumwa

Mbere y’uko hakinwa imikino y’umunsi wa Kane w’irushanwa ry’umunsi w’umurimo, ubuyobozi bw’ikipe y’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, bwibukije ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, ko intego ari ukwisubiza igikombe yegukanye umwaka ushize.

RBC FC yibukije RBA ko yiteguye kongera kubika igikombe

Kuri uyu wa Gatanu hateganyijwe imikino y’umunsi wa Kane w’irushanwa ry’umunsi w’umurimo. Mu marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’imikino y’abakozi, ARPST, hakinwa umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball.

Mu minsi ishize, umutoza mukuru w’ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Kwizigira Jean Claude, yavuze ko ikipe yo kwitondera mu itsinda rya mbere iherereyemo, ari RBC ariko bidasobanuye ko izabatsinda.

Aganira na UMUSEKE, Habanabakize Épaphrodite Ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bwa RBC, yavuze ko RBA ikwiye kwibuka ko iyi kipe y’Igihugu y’Ubuzima, kigomba kwisubiza igikombe.

Ati “Twe intego yacu uyu mwaka ni igikombe cya shampiyona. RBA ni ikipe nziza ariko natwe turi beza. Bibuke ko tubitse igikombe cy’umwaka ushize. Bitegure neza kuko bazahura n’akazi.”

RBA FC irakira RBC FC ku kibuga cya Cércle Sportif de Kigali, Saa Cyenda n’igice z’amanywa (15h30). Iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, ikubutse mu mikino Nyafurika ihuza abakozi yabereye muri Gambia, ndetse yabonye umwanya wa Kabiri.

RBC FC iyoboye urutonde muri iri tsinda n’amanota atandatu mu mikino ibiri imaze gukinwa, ariko iyanganya na RBA zigatandukanywa n’ibitego zizigamye.

Umutoza mukuru wa RBA FC, Kwizigira Jean Claude
RBA FC ifite akazi gakomeye uyu munsi

UMUSEKE.RW