Impanuka mu Kiyaga cya Kivu yaguyemo uruhinja, umugabo aburirwa irengero

Impanuka y’ubwato bwari butwaye abantu batandatu, yaguyemo umwana w’umwaka n’igice, umugabo  w’imyaka  36 aburirwa irengero.

Ikiyaga cya Kivu (Photo Internet)

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Werurwe 2023, mu  kagari ka Ruhingo, Umudugudu wa Gasharu mu Karere ka Rutsiro.

UMUSEKE wamenye  amakuru ko ahagana saa kumi n’ebyiri zishyira saa moya z’umugoroba, ubwato bw’ingashya bwavaga ku kirwa cya Nyamunini kiri mu kiyaga cya Kivu bwarohamye.

Ubu bwato bwarimo Bigirimana Naphtali w’imyaka 36,  Ingabire Hoziana w’imyaka 26, yari ahetse umwana witwa Ntivuguruzwa Gabriel w’umwaka umwe n’igice, Phanuel Irasubiza, Mukeshimana Esther, na Musabyimana Domina, bombi b’imyaka 18.

Bigirimana Naphtali yaburiwe irengero aracyashakishwa, umwana muto wari mu bwato yarohowe ahita apfa  nk’uko Polisi yo mu Ntara y’Iburengerazuba ibitangaza.

Ingabire, ari we mubyeyi w’umwana arwariye ku Kigo nderabuzima cya Musasa kubera ihungabana.

Amakuru avuga ko bavuye iwabo bagiye gusarura imbuto za kimeza (amapera) ku kirwa cya Nyamunini. Mu gihe bagarutse nibwo umuyaga wabaye mwinshi mu kiyaga bararohama.

Batabawe n’abarinzi b’ubwato bari ku nkombe mu mudugudu wa Gasharuvu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP, Mucyo Rukundo, yabwiye UMUSEKE ko bagerageje gukorerwa ubutabazi.

- Advertisement -

Yaboneyeho gusaba abantu kujya bambara imyenda yabugenewe, irinda abari mu mazi.

Ati “Ubundi iyo umuntu agiye mu bwato bwaba ubusanzwe bw’igiti cyangwa ubukomeye akwiye kuba ymbaye amajire(gilet) yabugenewe.Ariya majire afasha abantu kutamanuka mu mazi, bagakorerwa ubutabazi bwihuse.”

Umurambo w’umwana wahise ujyanwa ku kigo nderabuzima cya Musasa mu gihe hagishakishwa uwarohamye utaraboneka.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW