Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya 13 cy’impunzi n’abimukira 150 baturutse mu gihugu cya Libya.
Muri aba harimo 75 bakomoka muri Eritrea, 49 bo muri Sudan, 7 bo muri Somalia, 15 bo muri Ethiopia na 4 bo muri Sudani y’Epfo.
Bakigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, bakiriwe, bahita bajya gucumbikirwa mu nkambi y’agateganyo iri muri Gashora mu Karere ka Bugesera.
URwanda ni kimwe mu bihugu byita ku mpunzi.
Ubwo muri Kamena umwaka ushize hizihizwaga umpunsi wahariwe impunzi, Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko uRwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose ngo impunzi ziri mu Rwanda zibeho ntacyo zikanga.
Ati “Uyu munsi mu Rwanda dufite impunzi zitandukanye, zimeze neza aho ziri mu nkambi hirya no hino. Uyu munsi usanze twaratangiye gushaka ibisubizo birambye kugira ngo zikomeze kwigira zibeho mu gihugu, zidategereje inkunga.”
Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa impunzi zirenga 127,369, zirimo abavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Burundi , n’iziri mu Nkambi ya Gashora .
Kuva mu 2019, Inkambi ya Gashora, imaze kunyuramo abimukira n’abasaba ubuhunzi basaga 1000 muri bo abarenga 630 bamaze kubona ibihugu bibakira mu gihe abandi na bo bategereje.
- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW