Intare FC irakemanga ibyemezo bya Ferwafa

Ubuyobozi bw’ikipe y’Intare FC, bwanenze icyemezo cy’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, cyo kwanga gutera mpaga Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro.

Intare FC zongeye gukemanga ibyemezo bya Ferwafa yagaruye Rayon Sports yari yikuye mu Gikombe cy’Amahoro

Ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, ni bwo Ferwafa yatesheje agaciro ubusabe bw’ikipe y’Intare FC yifuzaga ko Rayon Sports yaterwa mpaga kuko mu minsi ishize yatangaje ko yikuye mu Gikombe cy’Amahoro.

Ubuyobozi bw’iyi kipe irebererwa na Minisiteri y’Ingabo, bwanenze iki cyemezo ndetse bwo bubona gisa nk’igihengamiye ku kipe imwe bitewe n’uko yo yatunguwe nyamara ikipe bazakina imaze igihe ibizi.

Aganira na UMUSEKE, Capt Katibito Byabuze uyobora Intare FC, yavuze ko bashenguwe no kubona Ferwafa igarura mu irushanwa ikipe yarisezeyemo.

Ati “Biratangaje cyane. Rayon Sports imaze icyumweru cyose izi uyu mukino. Twebwe twabimenye uyu munsi nijoro Saa yije z’igice.”

Yongeyeho ati “Ni gute utesha agaciro ibaruwa n’ubusabe bwacu ukavuga ko nta shingiro ifite ku kipe yikuye mu irushanwa ikagarurwa n’ababishinzwe? Birababaje cyane.”

Uyu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023 Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya Bugesera. Umukino ubanza, Rayon Sports yatsinze Intare FC ibitego 2-1.

Izindi kipe zirindwi zakatishije itike ya 1/4, ni: APR FC, Kiyovu Sports, Rwamagana City, Police FC, Mukura VS na Musanze FC.

Ferwafa yateye utwatsi ubusabe bw’Intare FC cyo gutera mpaga Rayon Sports
Abatoza b’Intare FC biteguye guhangana n’ubwo batungujwe icyemezo cya Ferwafa

UMUSEKE.RW

- Advertisement -