Intumwa za CAF zageze mu Rwanda

Nyuma y’ikirego Bénin yareze u Rwanda ko nta Hotel iri i Huye yo iri ku rwego rwo kwakira iyi kipe, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF, yohereje intumwa ziza kugenzura amahoteli aherereye mu Karere ka Huye.

CAF yohereje intumwa ziza kugenzura Hotel i Huye

Mu minsi itatu ishize, CAF yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, imumenyesha ko umukino wo kwishyura mu itsinda L uzahuza u Rwanda na Bénin uzabera i Cotonou kuko i Huye nta Hoteli eshatu zifite enyenyeri enye zihari mu rwego rwo kwakira amakipe abiri y’ibihugu ndetse n’abasifuzi.

Nyuma y’uko u Rwanda rwahise rujuririra iki kirego rwarezwe na Bénin, CAF yo yahise yohereze abashinzwe kugenzura ibisabwa ngo umukino ubere kuri Stade runaka cyangwa mu gihugu runaka.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko izi ntuma zaraye mu Rwanda ndetse kuri uyu wa Gatanu zigomba kuba ziri i Huye ngo zigenzure ko Hotel izakira Bénin yaba yujuje ibisabwa, cyane ko imaze iminsi ivugururwa yongerwamo ibisabwa byose ngo ijye ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda rufite amanota abiri mu mikino itatu, mu gihe Bénin ifite rimwe muri iyo mikino.

Izi ntumwa za CAF zije kugenzura Hotel izakira Bénin

UMUSEKE.RW