Jimmy Gatete mu ba kapiteni umunani bazaza i Kigali

Umunyabigwi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru, Amavubi, Gatete Jimmy, yashyizwe mu ba kapiteni umunani batangajwe bazaba bayoboye amakipe azitabira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho, kizabera mu Rwanda mu 2024.

Jimmy Gatete azaba ari mu ba kapiteni umunani bazaba bari i Kigali mu 2024

Kuri uyu munsi ni bwo habaye umuhango wo gutangaza abakapiteni bazaba bayoboye abandi Banyabigwi bazaza gukina Igikombe cy’Isi cya bo kizabera mu Rwanda mu mwaka utaha.

Abemejwe kuzaba bayoboye abandi, ni umunani barimo Gatete Jimmy, Umufaransa, Robert Pires, Umunya-Cameroun, Patrick M’Boma, Umunya-Brésil Maicon Douglas, Umunya-Misiri Wael Kamel Gomaa El Hawty, Umuyapani Tsuneyasu Miyamoto, Umunya-Éspagne Gaizka Mendieta n’Umunya-Canada, Charmaine Elizabeth Hooper.

Uyu muhango wabereye muri Kaminuza ya Kepler kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023, witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo iziyobora umupira w’amaguru mu Rwanda, Minisiteri ya Siporo n’abandi.

Abakinnyi 150 ni bo bategerejwe muri iri rushanwa rizahagarutsa abatuye Isi. Hemejwe ko buri kapiteni ari we uzahitamo abakinnyi bazakinana, hashingiwe ku bo bakinanye mu gihe cye, inshuti ze, abo basangiye Igihugu n’agace avukamo.

Iki gikorwa cyateguwe nka kimwe mu bikomeye byaherekeje Inama y’Inteko Rusange yahuje Abanyamuryango ba FIFA yateraniye i Kigali tariki 16 Werurwe 2023, ndetse yanasize Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora uru rwego mu myaka ine iri imbere.

Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri ruhago ku Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC] n’ibikorwa biyishamikiyeho biteganyijwe kubera ku butaka bw’u Rwanda ku wa 10-20 Gicurasi 2024.

Umuvugizi Mukuru wa VCWC, Régis Isheja, yasobanuye ko iki gikombe cy’Isi ari ubwa mbere kigiye kuba.

Ati “Ni amateka. Ni ubwa mbere bigiye kuba ko iki Gikombe cy’Isi gikinwa. Umwaka utaha tuzaba dufite amakipe umunani, azaturuka mu bice umunani.’’

- Advertisement -

Afurika izaba ifite amakipe atatu, u Burayi bufite abiri, Amerika abiri. Aziyongeraho ayo muri Aziya na Oceania.

Muri ba kapiteni batangajwe, Jimmy Gatete azaba ayoboye abanyabigwi bo mu Majyepfo no Hagati ya Afurika.

Siewe Fred uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE) yashimye abanyeshuri batandukanye barimo abo muri Kaminuza ya Kepler, aba Kaminuza ya Kigali na UNIILAK bitabiriye iki gikorwa.

Yashimye abanyabigwi bumvise ko bikwiye ko bitaba umuhamagaro we wo gutegura urubuga ruhuza abakanyujijeho muri ruhago.

Umunya-Cameroun Geremi Sorele Njitap Fotso yashimye abatekereje uyu mushinga kuko ari umwanya mwiza wo gusangizanya ubunararibonye.

Yavuze ku rugendo rwo kuba umukinnyi w’ikirangirire muri ruhago yinjiyemo akiri muto.

Mu Mpanuro yatanze, yavuze ko nta nzira ya bugufi yageza abafite ibyifuzo byo kuba abakomeye atari ugutegura.

Ati “Nta buryo buryo binyuramo bitari ugushyira imbaraga mu byo ukora no gutegura.’’

Tariki ya 12-14 Ukwakira 2022 abakinnyi bakanyujijeho muri ruhago bageze mu Mujyi wa Kigali, ahatangirijwe ibikorwa byo kumenyekanisha VCWC byiswe “Legends in Rwanda”.

Icyo gihe hahuriye Umunyarwanda Jimmy Gatete; Abanya-Cameroun, Roger Milla na Patrick Mboma; Umunya-Sénégal Khalilou Fadiga; Umunya-Ghana Anthony Baffoe n’Abafaransa Lilian Thuram na Laura Georges.

Iki gikorwa cyakurikiwe n’icyabereye muri Qatar mu mpera za 2022, cyegukanywe na Argentine itsinze u Bufaransa kuri penaliti.

Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri ruhago ni cyo gikorwa cya siporo cyagutse mu bihuza abatagikina. Cyitezwemo abarenga 150 bazahurira mu makipe umunani azakina imikino 20.

Ni irushanwa ritazashingira mu kibuga gusa ahubwo rizinjiriza n’igihugu binyuze mu bucuruzi n’ubukerarugendo.

Muri VCWC hanateguwe inama zitandukanye, ibikorwa by’imyidagaduro birimo kumurika imideli, ibitaramo, amamurikagurisha n’ibindi bizitabirwa n’abarenga 5000.

Abakapiteni umunani batangajwe uyu munsi
Jimmy Gatete aheruka i Kigali

UMUSEKE.RW