Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Afurika

M23 ibaye icecekesheje imbunda, “irashaka ibiganiro na Guverinoma”

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/03/07 1:53 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Umutwe wa M23 watangaje ko uhagaritse imirwano nyuma y’ibiganiro wagiranye na Perezida wa Angola Joao Lourenco.

Major Willy Ngoma umuvugizi wa M23

Byari byatangiye guhwihwiswa ko iyi nkuru nziza ishobora kugwa mu matwi yamenetse ingoma kubera umuriri n’umutigito w’imbunda za M23 n’amabombe y’ingabo za Leta cyane muri Teritwari za Masisi na Rutshuru.

M23 ivuga ko yafashe iki cyemezo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe mu nama z’abakuru b’ibihugu by’Akarere, yaba i Bujumbura, Nairobi ndetse na Addis Ababa.

Uyu mutwe w’inyeshyamba uvuga ko agahenge ko guhagarika imirwano katangiye kubahirizwa ku isaha ya saa sita i Bujumbura, kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe, 2023 “kugira ngo hatangire inzira y’ibiganiro bitaziguye na Guverinoma ya Kinshasa.”

Kwamamaza

M23 ivuga ko ishimira abakuru b’ibihugu by’akarere babashije kumva ibibazo byayo, ndetse n’imbaraga bashyize mu kibazo mu kugikemura mu nzira y’amahoro.

Itangazo rivuga ko M23 izakoresha imbaraga zose kugira ngo ikibazo kibonerwe umuti mu nzira y’amahoro, ndetse no kugira ngo uburasirazuba bwa Congo bubone amahoro kimwe n’akarere k’ibiyaga bigari.

Gusa M23 yavuze ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe yagabwaho igitero n’ingabo za Leta n’imitwe ya FDLR, Nyatura, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI n’abacanshuro.

M23 ivuga ko izirinda ikanarinda abaturage b’abasivile.

Amakuru avuga ko intumwa za M23 ku wa 28 Gashyantare, 2023 zagiye i Luanda ndetse zihava tariki 03/03/2023 zimaze kugirana ibiganiro na Perezida wa Angola, Joao Lourenço.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu y’i Addis-Abeba, yabaye tariki 17 Gashyanatre, 2023 yahaye inshingano Angola kuvugana mu buryo butaziguye n’abayobozi ba M23.

Nibwo humvikanyweho ko M23 ihagarika imirwano hagakomeza inzira y’amahoro.

Gusa kugeza ubu si ubwa mbere M23 igerageje guhagarika imirwano, ariko nyuma y’igihe gito intambara ikarota hagati yayo n’ingabo za Leta.

UMUSEKE.RW 

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Biramahire Abeddy yatangiye kwegukana ibikombe muri Mozambique

Inkuru ikurikira

Kigali: Umukobwa w’ikizungerezi arakekwaho ubujura bukoranwa amayeri

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
M23 si umutwe w’ibyihebe, barwanira uburenganzira bwabo – Gen Muhoozi

Gen Muhoozi agiye gusezera igisirikare – Arajya he?

2023/03/27 3:41 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Inkuru ikurikira
Kigali: Umukobwa w’ikizungerezi arakekwaho ubujura bukoranwa amayeri

Kigali: Umukobwa w'ikizungerezi arakekwaho ubujura bukoranwa amayeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010